BREAKING rwanda defeats kenya in fiba u18 afrobasket qualifiers u rwanda rwatsinze kenya muri fiba u18 afrobasket qualifiers fiba u18 zone 5: rwanda falls to tanzania by just two points u18 fiba zone 5: u rwanda rwatsinzwe na tanzania ku manota abiri gusa rayon sports wfc begins preparations for the cecafa tournament to be held in rwanda

PEREZIDA WA FERWAFA ATERA IMBARAGA ABAKOBWA BA U17 BITEGURA AMARUSHANWA AKOMEYE

PEREZIDA WA FERWAFA ATERA IMBARAGA ABAKOBWA BA U17 BITEGURA AMARUSHANWA AKOMEYE

PEREZIDA WA FERWAFA ATERA IMBARAGA ABAKOBWA BA U17 BITEGURA AMARUSHANWA AKOMEYE

‎Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema, yasuye abakobwa b’ikipe y’igihugu batarengeje imyaka 17 (U17) bari mu mwiherero, mu rwego rwo kubatera imbaraga no kubongerera icyizere mbere yo kwitabira imikino ya #WWCQU17.

‎Muri uru ruzinduko, yabaganirijeho abasaba gukorana umurava, gukomeza imyitozo no kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abatoza babo. Yabibukije ko bafite inshingano zo guhagararira igihugu cyabo neza, bagaragaza impano n’ubushobozi bafite mu kibuga.

‎Yagize ati: “Iki ni igihe cyanyu cyo kwigaragaza. Muharanire kuzamura ibendera ry’u Rwanda, mubikore mufite ishema, imyitwarire myiza n’umuhate. Ntimutinye, mwizere ubushobozi bwanyu kuko mufite ejo hazaza heza.”

‎Yakomeje abashishikariza gukorera hamwe nk’ikipe, kwirinda amakosa no gukomeza kwiyubaka haba ku giti cyabo no ku rwego rw’ikipe yose. Yabibwiye ko gutsinda bisaba kwitanga, discipline no gukunda igihugu.

‎Abakinnyi bagaragaje ko bishimiye uru ruzinduko, bavuga ko rwabongereye imbaraga n’icyizere cyo kuzitwara neza mu marushanwa ari imbere. Biyemeje gukora cyane no guhesha ishema u Rwanda.

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!