BREAKING uwimbabazi immaculée joins apr wfc! uwimbabazi immaculée yerekeje muri apr wfc! rudasingwa leaves rayon sports rudasingwa yasezeye rayon sports 🇷🇼 minister nelly mukazayire praises rwanda’s women’s volleyball team

INTSINZI IKOMEYE KU IKIPE: UMUKINNYI N’UMUTOZA BARAHIZE ABANDI!

INTSINZI IKOMEYE KU IKIPE: UMUKINNYI N’UMUTOZA BARAHIZE ABANDI!

INTSINZI IKOMEYE KU IKIPE: UMUKINNYI N’UMUTOZA BARAHIZE ABANDI!

‎Ikipe yakomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe, aho umukinnyi wabo Mukandayisenga Jeannine yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mutarama, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umupira w’amaguru. Uyu mukinnyi agaragaza ubuhanga budasanzwe ku kibuga, aho bamwe batangira kumugereranya n’ibihangange by’umupira w’amaguru kubera imikinire ye idasanzwe.

‎Nk’aho bidahagije, mbere gato y’uko umukino utangira, umutoza w’iyi kipe Edna Lema Morinho nawe yahawe igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa Mutarama. Ubuyobozi bwe buvugwaho kuba ari ku rwego rwo hejuru, aho bamwe bavuga ko ari umwe mu batoza bafite ejo hazaza heza cyane mu mupira w’abagore.

‎Ibi bihembo byombi byatumye ikipe irushaho kugira icyizere n’imbaraga, ndetse abakunzi bayo bavuga ko iyi ari intangiriro y’ibihe bikomeye cyane bishobora gutuma igera ku rwego rwo hejuru kurushaho.

‎Turahora dushyigikira umukino w’abagore.

 

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!