GAKENKE WFC YEGUKANYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA Y’ICYICIRO CYA KABIRI
Mu mukino wa nyuma wa shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri, ikipe ya Gakenke WFC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rambura WFC ibitego 3-1 mu mukino wari urimo ishyaka n’ishimwa ryinshi ku bakinnyi ndetse n’abafana.
Gakenke WFC yatangiye umukino isatira cyane, maze ku munota wa 30, Nishimwe Immaculée afungura amazamu atsinda igitego cya mbere cyatumye ikipe ye irushaho gukina ifite icyizere. Ntibyatinze kuko ku munota wa 40, Manishimwe Louisse yongeye kunyeganyeza inshundura atsinda igitego cya kabiri cya Gakenke WFC, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, Rambura WFC yagerageje kugaruka mu mukino maze ku munota wa 83, Umutuzo Justine atsindira ikipe ye igitego cy’ihumure cyazamuye icyizere cy’abafana ba Rambura WFC. Gusa ako kanya Gakenke WFC yahise isubiza ubukana, aho Nishimwe Immaculée yongeye gutsinda igitego cya gatatu ndetse n’icya kabiri cye muri uyu mukino, ashimangira intsinzi y’ikipe ye.
Iyi ntsinzi yahesheje Gakenke WFC igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri cya Rwanda Women’s Championship 2025-26, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwayo.
Abafana ba Gakenke WFC basoje umukino bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kubona ikipe yabo yandika amateka.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére