BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

RAYON SPORTS WFC YEGUKANYE IGIKOMBE CY’AMAHORO ITSINZE POLICE WFC

RAYON SPORTS WFC YEGUKANYE IGIKOMBE CY’AMAHORO ITSINZE POLICE WFC

RAYON SPORTS WFC YEGUKANYE IGIKOMBE CY’AMAHORO ITSINZE POLICE WFC

 

Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club yongeye kwerekana ubukana bwayo mu mupira w’amaguru w’abagore nyuma yo gutsinda Police WFC ibitego 2-0, ihita yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026 mu mukino wari utegerejwe n’abatari bake.

Uyu mukino wabaye urimo ihangana rikomeye hagati y’aya makipe yombi asanzwe ahanganye bikomeye muri ruhago y’abagore mu Rwanda. Rayon Sports WFC yatangiye umukino isatira cyane, ishaka igitego hakiri kare kugira ngo ishyire igitutu kuri Police WFC.

Mu gice cya mbere, umukinnyi Odette Nguema yafunguye amazamu atsindira Rayon Sports WFC igitego cya mbere cyashimishije abafana benshi bari bitabiriye uyu mukino. Iki gitego cyatumye Rayon Sports irushaho gukina ifite icyizere ndetse inakomeza gusatira bikomeye.

Mu gice cya kabiri, Police WFC yagerageje kwishyura ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports WFC bukomeza kwitwara neza. Nyuma y’iminota mike, Umwari Uwase Dudja yongeye kunyeganyeza inshundura atsinda igitego cya kabiri cyahise gishyira iherezo ku cyizere cya Police WFC.

Ni intsinzi yagaragaje ko Rayon Sports WFC iri mu bihe byiza cyane ndetse ifite intego zo gukomeza kwigaragaza mu marushanwa atandukanye. Abafana ba Rayon Sports bishimiye cyane iki gikombe, bavuga ko ikipe yabo ikomeje kubereka ibyishimo no kubahesha ishema.

Ku ruhande rw’ibihembo, Rayon Sports WFC yahawe miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda nk’ikipe yegukanye iri rushanwa, mu gihe Police WFC yahawe miliyoni 5 Frw nk’ikipe yabaye iya kabiri.

 

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!