BREAKING rwanda defeats kenya in fiba u18 afrobasket qualifiers u rwanda rwatsinze kenya muri fiba u18 afrobasket qualifiers fiba u18 zone 5: rwanda falls to tanzania by just two points u18 fiba zone 5: u rwanda rwatsinzwe na tanzania ku manota abiri gusa rayon sports wfc begins preparations for the cecafa tournament to be held in rwanda

RAYON SPORTS WFC IKOMEJE KUBAKA IKIPE IKOMEYE, ABAKINNYI BANE BONGEREYE AMASEZERANO

RAYON SPORTS WFC IKOMEJE KUBAKA IKIPE IKOMEYE, ABAKINNYI BANE BONGEREYE AMASEZERANO

RAYON SPORTS WFC IKOMEJE KUBAKA IKIPE IKOMEYE, ABAKINNYI BANE BONGEREYE AMASEZERANO

‎Niyonshuti Emerance na Mukantaganira Joselyne bongereye amasezerano, Andy na Pendo bazaguma mu Bururu n’Umweru kugeza 2028

‎Ikipe ya Rayon Sports WFC ikomeje gahunda yo kubaka ikipe izahatanira ibikombe mu myaka iri imbere, aho ikomeje kugumana bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi binyuze mu kongera amasezerano.

‎Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Rayon sport wfc bwatangaje ko abakinnyi babiri, Niyonshuti Emerance na Mukantaganira Joselyne, bongereye amasezerano yabo mashya azatuma bakomeza gukinira Rayon Sports WFC mu gihe cy’indi myaka ibiri iri imbere.

‎Aba bakinnyi bombi bamaze igihe bagaragaza ubushake, ubwitange ndetse n’umusaruro mwiza mu kibuga, ibintu byatumye ubuyobozi bw’ikipe bubizera bukifuza gukomezanya na bo mu rugendo rwo gushaka intsinzi n’ibikombe.

‎Si bo gusa kandi kuko Rayon Sports WFC yanatangaje ko Uwase Andersen uzwi nka “Andy” ndetse na Akimana Angelina uzwi nka “Pendo” na bo bongereye amasezerano yo gukomeza gukinira iyi kipe yambara amabara y’ubururu n’umweru.

‎Nk’uko byatangajwe n’iyi kipe, Andy na Pendo bazakomeza kwambara umwambaro wa Rayon Sports WFC kugeza mu mwaka wa 2028, ibintu bigaragaza icyizere ubuyobozi bubafitiye ndetse n’uruhare rukomeye biteganyijwe ko bazagira mu myaka iri imbere.

‎Iki gikorwa cyo kongerera amasezerano aba bakinnyi kije gikurikira gahunda y’ikipe yo kubaka urwego rw’abakinnyi ruhamye kandi rufite ubushobozi bwo guhatanira ibikombe bitandukanye haba ku rwego rw’imbere mu gihugu no mu marushanwa mpuzamahanga.

‎Abakunzi ba Rayon Sports WFC bakomeje kwakira neza aya makuru, bagaragaza ko kugumana abakinnyi b’ingenzi ari intambwe ikomeye izafasha iyi kipe gukomeza gutera imbere no kugera ku ntego zayo.

‎Rayon Sports WFC ikomeje gutanga ubutumwa bw’uko ishaka kubaka ejo hazaza he ku musingi ukomeye, aho kugumana abakinnyi bafite ubunararibonye n’impano bifatwa nk’imwe mu ntwaro zizayifasha gukomeza kwitwara neza no guhesha ibyishimo abakunzi bayo.

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!