JEANNINE MUKANDAYISENGA YEREKEJE MU BUSHINWA NYUMA YO KWANDIKA AMATEKA MURI TANZANIYA
Rutahizamu w'Umunyarwandakazi Jeannine Mukandayisenga, uzwi cyane nka Kaboy, yamaze gutangira urugendo rushya mu mupira w'amaguru nyuma yo gusinyira ikipe yo mu Bushinwa ya Beijing Beikong amasezerano y'imyaka ibiri, avuye muri Yanga Princess yo muri Tanzaniya.
Uyu mukinnyi yageze kuri iyi ntambwe nyuma y'umwaka w'imikino wa 2025/26 waranzwe n'ubuhanga n'ubusatirizi budasanzwe, aho yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere y'Abagore muri Tanzaniya, asoza shampiyona afite ibitego 20, ibintu byatumye yigaragaza nk'umwe mu ba rutahizamu bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba.
Mu gihe yari muri Yanga Princess, Mukandayisenga yagize uruhare rukomeye mu musaruro w'iyi kipe, ndetse yigarurira imitima y'abakunzi bayo bazwi nka Wananchi kubera ibitego bye n'imikinire ye ishimishije.
Mbere yo guhaguruka yerekeza mu Bushinwa, Kaboy yasezeye ku mugaragaro abakunzi ba Yanga Princess. Ibi byabaye mu gihe ikipe ya Yanga SC yakoraga parade yo kwizihiza igikombe yari imaze kwegukana, aho uyu mukinnyi yafashe umwanya wo gushimira abafana, bagenzi be ndetse n'ubuyobozi bw'iyi kipe ku rugendo rwiza bagiranye.
Kwerekeza muri Beijing Beikong ni intambwe ikomeye mu mwuga wa Mukandayisenga, kuko agiye gukina muri shampiyona ifite urwego rwo hejuru ndetse izamufasha gukomeza kwiyubaka no kumenyekanisha impano ye ku rwego mpuzamahanga.
Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bakomeje kwishimira iri terambere, bizeye ko azakomeza guhagararira igihugu neza no gukomeza kuzamura ibendera ry'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Twifurije Jeannine Mukandayisenga ishya n'ihirwe mu rugendo rwe rushya mu Bushinwa. 🇷🇼🇨🇳
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére