ZAINA NAMULEME YASINYIYE RAYON SPORTS WFC AMASEZERANO Y’IMYAKA IBIRI
Rayon Sports Women FC ikomeje kongera imbaraga mu rwego rwo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga
Ikipe ya Rayon Sports Women FC ikomeje gahunda yayo yo kwiyubaka no gushaka abakinnyi bazayifasha guhatana ku rwego rwo hejuru, nyuma yo kumvikana n’umukinnyi w’Umunya Uganda Zaina Namuleme, kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’Abagore, Crested Cranes.
Amakuru yizewe ahamya ko Zaina Namuleme yamaze gusinyira Rayon Sports WFC amasezerano y’imyaka ibiri, aho azaba agize uruhare mu rugendo rw’iyi kipe yo gukomeza kuzamura urwego rwayo mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu mukinnyi w’inararibonye yerekeje muri Rayon Sports avuye muri Kenya Police Bullets FC, imwe mu makipe akomeye mu mupira w’amaguru w’abagore muri Kenya. Zaina kandi asanzwe azwi cyane kubera uruhare rukomeye afite mu ikipe y’igihugu ya Uganda, aho ari kapiteni wa Crested Cranes.
Nyuma yo kumvikana n’iyi kipe y’i Nyanza, Zaina Namuleme yamaze kugera mu Rwanda aho amaze icyumweru, ndetse akaba akomeje ibikorwa byo gutegura ibyangombwa byose kugira ngo atangire urugendo rwe rushya muri Rayon Sports Women FC.
Kuzana uyu mukinnyi ni intambwe ikomeye kuri Rayon Sports WFC, kuko izungukira ku bunararibonye bwe yakuye mu marushanwa atandukanye ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora abandi bakinnyi haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.
Iyi ntambwe ije mu gihe Rayon Sports Women FC ikomeje kwitegura amarushanwa akomeye, by’umwihariko CECAFA Women’s Club Championship, aho yifuza guhagararira u Rwanda neza no guhangana n’amakipe akomeye yo mu karere.
Mu minsi ishize, Rayon Sports yakomeje ibikorwa byo kongera abakinnyi bashya no gushimangira ikipe yayo, igaragaza ko ifite intego yo guhatanira ibikombe no kuba imwe mu makipe akomeye mu mupira w’amaguru w’abagore muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abafana ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza ibyishimo nyuma y’iyi nkuru, bavuga ko kuba ikipe yabo ikomeje kuzana abakinnyi bafite uburambe ari ikimenyetso cy’umushinga ukomeye wo kuyubaka kugira ngo igere ku rwego rwo hejuru.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére