BREAKING rwanda defeats kenya in fiba u18 afrobasket qualifiers u rwanda rwatsinze kenya muri fiba u18 afrobasket qualifiers fiba u18 zone 5: rwanda falls to tanzania by just two points u18 fiba zone 5: u rwanda rwatsinzwe na tanzania ku manota abiri gusa rayon sports wfc begins preparations for the cecafa tournament to be held in rwanda

RAYON SPORTS WFC YATANGIYE IMYITEGURO YA CECAFA IZABERA MU RWANDA

RAYON SPORTS WFC YATANGIYE IMYITEGURO YA CECAFA IZABERA MU RWANDA

RAYON SPORTS WFC YATANGIYE IMYITEGURO YA CECAFA IZABERA MU RWANDA

 

Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports Women FC yatangiye imyitozo yitegura amarushanwa ya CECAFA ateganyijwe kubera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Rayon Sports, aho abakinnyi n'abatoza batangiye gushyira imbaraga mu myiteguro y'aya marushanwa azahuza amakipe akomeye yo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati.

Abatoza b'iyi kipe bagaragaje ko imyiteguro yatangiye neza, ndetse ko bazakomeza kongera ubukana mu myitozo kugira ngo ikipe izabashe kwitwara neza muri CECAFA no guhesha ishema Rayon Sports n'u Rwanda muri rusange.

Rayon Sports WFC ije muri aya marushanwa ifite icyizere nyuma y'uko ikomeje kwitwara neza mu marushanwa atandukanye, ndetse ikaba yifuza kongera kwandika amateka ku rwego rw'akarere.

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!