BREAKING rambura and gakenke ladies set for a special showdown! rambura na gakenke ladies mu mukino udasanzwe munyankaka ancilla takes charge at rambura wfc munyankaka ancilla ayoboye rambura wfc she-amavubi seek revenge!

RAYON SPORTS WFC YATANGIYE IMYITEGURO YA CECAFA IZABERA MU RWANDA

RAYON SPORTS WFC YATANGIYE IMYITEGURO YA CECAFA IZABERA MU RWANDA

RAYON SPORTS WFC YATANGIYE IMYITEGURO YA CECAFA IZABERA MU RWANDA

 

Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports Women FC yatangiye imyitozo yitegura amarushanwa ya CECAFA ateganyijwe kubera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Rayon Sports, aho abakinnyi n'abatoza batangiye gushyira imbaraga mu myiteguro y'aya marushanwa azahuza amakipe akomeye yo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati.

Abatoza b'iyi kipe bagaragaje ko imyiteguro yatangiye neza, ndetse ko bazakomeza kongera ubukana mu myitozo kugira ngo ikipe izabashe kwitwara neza muri CECAFA no guhesha ishema Rayon Sports n'u Rwanda muri rusange.

Rayon Sports WFC ije muri aya marushanwa ifite icyizere nyuma y'uko ikomeje kwitwara neza mu marushanwa atandukanye, ndetse ikaba yifuza kongera kwandika amateka ku rwego rw'akarere.

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!