RUDASINGWA YASEZEYE RAYON SPORTS
Umutoza wungirije wa kabiri wa Rayon Sports WFC, Fleury Rudasingwa, yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo, aho yari amaze kugira uruhare mu kongerera Abakinnyi b’iyi kipe imbaraga n’ubunararibonye.
Rudasingwa yahise yerekeza muri Kigali Women FC, aho yahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru, asimbura Adolphe Mubumbya.
Iri hinduka rije mu gihe Kigali Women FC ishaka kongera imbaraga no kwitegura neza imikino iri imbere. Kuri Rudasingwa, ni amahirwe akomeye yo kwerekana ubushobozi bwe nk’umutoza mukuru nyuma y’imyaka amaze akorera mu mwanya w’umutoza wungirije.
Abakunzi ba Rayon Sports WFC basize bibaza uko ikipe izitwara nyuma yo gutandukana n’umwe mu batoza bari bamaze kumenyera, mu gihe Kigali Women FC yo ishobora kuba ibonye umutoza mushya ushobora guhindura byinshi mu ikipe.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere