BREAKING uwimbabazi immaculée joins apr wfc! uwimbabazi immaculée yerekeje muri apr wfc! rudasingwa leaves rayon sports rudasingwa yasezeye rayon sports 🇷🇼 minister nelly mukazayire praises rwanda’s women’s volleyball team

Uwimbabazi Immaculée yerekeje muri APR WFC!

Uwimbabazi Immaculée yerekeje muri APR WFC!

Uwimbabazi Immaculée yerekeje muri APR WFC! 

 

Uwimbabazi Immaculée, umwe mu bakinnyi bamaze kwigaragaza mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, yatandukanye na Rayon Sports WFC maze yerekeza muri APR WFC, aho biteganyijwe ko azongerera iyi kipe imbaraga mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu mukinnyi wagaragaye yambaye umwambaro wa APR WFC, yahise ateza urusaku mu bakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abafana ba Rayon Sports na APR. Kugera kwe muri APR WFC bishobora guhindura byinshi mu rugamba rwo guhatanira ibikombe, kuko ari umukinnyi ufite ubushobozi bwo gutanga umusaruro no kongera imbaraga mu ikipe.

Abafana ba APR WFC bakaba bamwakiriye neza, bamwe bavuga ko ikipe yabo ibonye intwaro ikomeye cyane ishobora kuyifasha guhangana n’amakipe akomeye nka Rayon Sports WFC.

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!