RAYON SPORTS WFC MU MYITEGURO IKOMEYE YA SUPER CUP N’IGIKOMBE CYA SUPER CUP N’IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA: ABAKINNYI BASHYA BINJIYE MU MURYANGO WA GIKUNDIRO
Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club ikomeje kwerekana ko ifite intego yo kuguma ku isonga ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda no mu karere, aho iri mu myiteguro ikomeye y’igikombe cya Super Cup, gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, ab’igitsina gabo n’igitsina gore, giteganyijwe ku wa 10 Mutarama 2026.
Ni igikombe gifatwa nk’ikomeye kurusha ibindi, kubera ishema kirimo n’icyubahiro kizanwa no kugitwara. Uretse Super Cup, Rayon Sports WFC initegura kandi Shampiyona y’u Rwanda y’abagore (Rwanda Women’s Super League), aho yifuza kongera kwerekana ubudahangarwa bwayo.
Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kongera ubushobozi bw’ikipe, Rayon Sports yashyize ku murongo abakinnyi babiri bashya b’abanyamahanga, bazayifasha muri iyi mikino ikomeye iri imbere.
Rayon Sports WFC yashimishije abakunzi bayo itangaza ko yasinyishije Annonciatte Nshimirimana, umukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi, w’imyaka 21.
Uyu mukinnyi ukina mu mwanya wa myugariro wo hagati, akoresheje ukuguru kw’iburyo, azwiho gukina afite imbaraga, gutuza no gusoma umukino neza. Nshimirimana afite ubunararibonye bwo gukina hanze y’igihugu cye, kuko yabanje gukinira Fountain Gates Princess yo muri Tanzania kuva mu 2022 kugeza mu 2024, anakinira Top Girls Academy yo mu Burundi mu mwaka wa 2024–2025.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko uyu mukinnyi aje kongera ubukana n’umutekano mu bwugarizi, cyane cyane mu mikino ikomeye isaba ubunararibonye n’ubwenge bwo mu kibuga.
Si mu bwugarizi gusa Rayon Sports WFC yiyubatse, kuko yanatangaje isinywa rya Matapa Naoussi Omerie Delsir, umukinnyi w’imyaka 21 ukomoka muri Cameroun.
Delsir ni rutahizamu (striker) witezweho kuzana ibisubizo mu busatirizi bwa Gikundiro, cyane cyane mu gihe amakipe ahanganye muri shampiyona n’amarushanwa akomeye. Azwiho kwihuta, gushaka izamu no gukina ashaka gutsinda igihe cyose abonye umwanya.
Ubuyobozi bw’ikipe bwamwakiriye mu muryango wa Rayon Sports bugira buti: “Murakaza neza mu muryango wa Rayon Sports, Delsir”, bugaragaza icyizere bufite ko azagira uruhare runini mu ntsinzi z’iyi kipe.
Intego: Super Cup n’Igikombe cya Shampiyona
Kwiyongera kw’aba bakinnyi bombi bigaragaza ko Rayon Sports WFC ifite intego zisobanutse: guhatanira no gutwara ibikombe byose bikinwa muri uyu mwaka w’imikino. Abakunzi ba Gikundiro bakomeje kugaragaza icyizere n’inkunga ku ikipe yabo, bategerezanyije amatsiko kureba uko aba bakinnyi bashya bazitwara mu kibuga.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Super Cup ikinwe, amaso yose azaba ahanzwe kuri Rayon Sports WFC, ikipe yiyemeje gukomeza kwandika amateka no gushimisha abakunzi bayo.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére