SHAMPIYONA Y’ICYICIRO CYA KABIRI Y’ABARI N’ATEGARUGORI YATANGIYE ITANGA ICYIZERE,GAKENKE LFC ITANGIRANA INTSINZI ITSINZE KAYONZA WFC IBITEGO 2-1
Akimana Jeannine na Nishimwe Immaculée bitwaye neza mu mukino wo gutangira shampiyona
Shampiyona y’umupira w’amaguru w’abari n’ategarugori mu cyiciro cya kabiri yatangiye ku mugaragaro muri iyi weekend ishize, itangira igaragaza urwego rushimishije rw’imikino, ubuhanga ndetse n’ishyaka rikomeye ku makipe yose ayitabiriye. Iyi shampiyona yitezweho gufasha iterambere ry’umupira w’amaguru w’abari n’ateguru mu Rwanda, ikaba yarahise igaragaza ko izaba ishimishije kandi irimo guhatana gukomeye.
Ku wa 11 Mutarama 2026, ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona, aho amakipe atandukanye yakinaga hirya no hino mu gihugu. Mu mukino wabereye ku kibuga cya Gakenke, Gakenke LFC yari yakiriye Kayonza WFC mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri aka karere.
Uyu mukino waranzwe n’ishyaka rikomeye ku mpande zombi, amakipe agaragaza ubushake bwo gutangira shampiyona atsinda. Gakenke LFC, yari mu rugo kandi ishyigikiwe bikomeye n’abafana bayo ndetse n’abayobozi b’ikipe, yinjiranye imbaraga nyinshi mu mukino, bituma igira umwanya mwiza wo kwiharira umupira no gushyira igitutu ku izamu rya Kayonza WFC.
Mu gice cya mbere cy’umukino, Gakenke LFC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Akimana Jeannine, nyuma y’umukino mwiza wo gusatira watumye abafana bishimira intangiriro nziza y’ikipe yabo. Kayonza WFC ntiyacitse intege, ikomeza gushaka uko yakwishyura, ibyatumye umukino urushaho kuba mwiza kandi urimo guhangana.
Mu gice cya kabiri, Nishimwe Immaculée yatsinze igitego cya kabiri cya Gakenke LFC, ashimangira ko iyi kipe yari yiyemeje gutangira shampiyona itsinze. Kayonza WFC yaje kubona igitego kimwe cy’ihumure, ariko nticyari gihagije ngo ibashe gukuramo intsinzi Gakenke LFC yari imaze kubona.
Gakenke LFC yasoje umukino itsinze ibitego 2-1, itangirana amanota atatu y’ingenzi mu rugamba rwo gushaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Uyu mukino kandi wagaragaje ubushobozi bw’abakinnyi b’iyi kipe, by’umwihariko Akimana Jeannine na Nishimwe Immaculée, bagize uruhare rukomeye mu ntsinzi yo ku munsi wa mbere.
Abafana ba Gakenke LFC n’abayobozi bayo bagaragaje ibyishimo byinshi nyuma y’uyu mukino, bashimira abakinnyi ku ishyaka bagaragaje ndetse banatanga icyizere ko iyi kipe izitwara neza muri iyi shampiyona irimo gukura umunsi ku wundi.
Iyi ntsinzi ya Gakenke LFC igaragaza ko iyi kipe yiteguye guhatana muri iyi shampiyona y’icyiciro cya kabiri, aho ishyaka, ubufatanye n’ubushake byo gutsinda bigaragara nk’intwaro ikomeye izayifasha mu rugendo rurerure rwa shampiyona ikomeje.
Shampiyona y’abari n’ateguru mu cyiciro cya kabiri irakomeje, hakaba hitezwe indi mikino myinshi ishimishije izakomeza kugaragaza impano n’iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére
Duahimiye Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida wacu Paul Kagame yahaye ijambo umwari n'umutegarugoli