AS KIGALI WFC IRAHIGA KWITWARA NEZA MURI “FOREVER MATCH” NYUMA Y’IMYITEGURO IKOMEYE KURI STADE YA PELÉ
Ikipe ya AS Kigali WFC yakomeje imyitozo ikomeye kandi itanga icyizere kuri Stade ya Pelé kuri uyu munsi, mu rwego rwo kwitegura umukino udasanzwe wa “Forever Match” uteganyijwe kucyumweru saa cyenda, ukazabera kuri Tapis Rouge. Iyi myitozo yagaragaje neza ko iyi kipe iri mu bihe byiza, ifite intego yo kwitwara neza no guhesha ibyishimo abakunzi bayo.
Abakinnyi bagaragaje ishyaka ridasanzwe, ubunyamwuga n’umurava mwinshi, bituma imyitozo iba ku rwego rwo hejuru. Uko bagendaga bakora imyitozo itandukanye, byagaragaraga ko icyizere kiri cyose, haba ku bakinnyi ubwabo ndetse no ku batoza babakurikirana hafi.
Mu myitozo yabaye, AS Kigali WFC yibanze cyane ku mayeri yo mu kibuga, imikino yihuta yo guhererekanya umupira, n’uburyo bwo kongera ubufatanye hagati y’abakinnyi bo mu bwugarizi, hagati ndetse no mu busatirizi.
Ikipe yakoraga imyitozo igaragaza ko buri mukinnyi asobanukiwe inshingano ze, bigatuma ikina nk’umubiri umwe. Itumanaho n’ubwumvikane byari ku rwego rwo hejuru, ibintu abatoza bemeza ko ari intwaro ikomeye izabafasha muri uyu mukino utegerejwe na benshi.
Abakinnyi bose bagaragaje ko bari mu bihe byiza by’umubiri n’ubwenge, bityo biteguye guhangana n’uwo bazahura na we muri “Forever Match.” Bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gufata no kugenzura umupira, kuwuhindura vuba no kuwushyira ahari amahirwe yo gutsinda.
Umutoza mukuru, Mukamusonera Théogène, yavuze ko imyiteguro ya phase ya return yatanze icyizere kirenze uko byari bimeze mbere.
Yagize ati:
“Mu by’ukuri, muri phase aller ntitwitwaye neza kuko twari dufite abakinnyi benshi bato batari bamenyera amarushanwa. Byatumye dutakaza imikino myinshi. Ariko ubu, dushingiye ku rwego tugezeho, amakipe agomba kudufata nk’ikipe ikomeye muri phase ya return.”
Mukamusonera yakomeje asobanura ko bagize impinduka zigaragara mu ikipe, by’umwihariko mu busatirizi bwari bufite ibibazo.
“Ikibazo nyamukuru twari dufite cyari mu busatirizi. Twageraga imbere y’izamu amahirwe akaboneka, ariko tukayatakariza ubusa. Ubu tumaze iminsi dukora cyane kuri icyo kibazo, tunongeramo amaraso mashya aho twabonaga hari abakinnyi batitwara neza.”
Yakomeje agira ati:
“Kuri ubu dufite abakinnyi bashya baje gufatanya n’abandi, kandi batanga ikizere. Twizeye ko tutazongera gupfusha ubusa amahirwe yo gutsinda.”
Ku wa 18/01/2026, AS Kigali WFC izahura na Forever WFC, ikipe itari iyo kujenjekera. Mukamusonera yibukije ko iyi kipe ifite amateka kandi ko no muri phase aller banganyije.
“Forever WFC si ikipe yoroshye. Ni ikipe ifite amateka, kandi kuba twaranganije muri phase aller birerekana ko tugomba kuyitaho cyane. Twarayiteguye neza, kandi tuzatanga imbaraga zose dukoresheje imyitozo tumaze iminsi dukora.”
Uyu mukino uzabera kuri Tapis Rouge, ahazwiho kwakira imikino ikomeye, bikawugira uw’icyubahiro n’agaciro kadasanzwe. Abafana biteze umukino urimo ishyaka, imbaraga n’ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru.
Umutoza mukuru yasoje asaba abafana kongera kugaruka ari benshi bagashyigikira ikipe yabo.
“AS Kigali WFC ni ikipe y’amateka n’ubukombe. Si ikipe yapfa kugwa ngo irambarare gutyo gusa. Turimo gukora cyane kugira ngo isubirane izina ryayo, nubwo bishobora gufata umwaka umwe cyangwa ibiri.”
Yakomeje agira ati:
“Abafana nibagaruke barebe imikino ya return. Icyo nabizeza ni uko bazishima, bazaryoherwa, kandi bazabona itandukaniro rinini ugereranyije n’imikino ya phase aller.”
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére