Dore abanyezamu batatu mu bari n'Abategarugori beza mu gihugu bose bafite amateka atandukanye barahamagawe mu mwiherero w’igihugu
MUTUYIMANA ELIZABETH – Police WFC
Elizabeth wamenyekanye cyane mu ikipe ya APAER wfc kuri ubu yabaye POLICE wfc , ariko police WFC yamubereye urufatiro rwubaka impano ye.
Yibwira ati:
> “Uyu munsi ntabwo ndi Elizabeth gusa. Ndi icyizere cyose cyambanjweho n’amateka yanjye niba nshaka kuzambara umwenda w’igihugu, ngomba gutsinda ubwoba bwanjye.”
2. NDAKIMANA ANGELIQUE – Rayon Sports WFC
Angelique ni imbaraga z’urwego rwo hejuru. Akina afite icyizere, akizeza ikipe ko ntacyo yatinya mu izamu. Ni umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda,
Rayon Sports WFC yamutoje kuba intwari. Iyo atsinzwe igitego, ntabwo bicira gusa imitwe bimuvugisha amagambo menshi, rimwe na rimwe bikamutera kwibeshya.
Ariko mu mutwe we hari ijwi rimwe rivuga:
> “Ngomba guseruka nk’urukuta rukomeye, ariko imbere muri nge hari intambara yuko uyu ari wo mwanya wanjye. Ntacyo ngomba gutinya."
3. UWAMAHORO DIANE – AS Kigali WFC
Diane afite ubuhanga bw’umwihariko. Uyu munyezamu wa As Kigali wfc agaragaza ko agiye ejo hazaza kandi heza,afite inyota yo gukinira ikipe y'igihugu.
Abatoza bemeza ko ari “umunyezamu ufite ejo heza”
Uko yikubitaga hasi afata umupira, yari asa n’uwandika amateka mashya ku rukuta rw’igihe.
Atuza akibwira ati:
> “Uko nsa ntibivuga uko ndi. Uyu munsi ngomba kwerekana amaraso yanjye atagamije gutinya niba narashoboye kugera kuri uru rwego, nanjye nshobora .”
Buri munyezamu wese aragira ibanga rimurimo, ariko hari ijambo rimwe ribabaza mu mutwe:
Ni nde muri twebwe uzatoranywa ngo abe umunyezamu w’igihugu?”
Nkuko bose twabavuzeho ni abanyezamu bakuru kandi beza bamaze kugira experience mu ma kipe bakiniraahubwo n'uwuhe munyezamu ukwiriye kubakura kuri uri urwo rwego kuko bose bahamagawe inshuro irenze imwe muri ekipe national. Ahubwo n'uwuhe munyezamu uri bukureho record zabo kugira ngo aze yicare kuri uyu mwanya agahatana mu guhamagarwa mubazamu batatu beza mu ikipe y'igihugu.
" N'uwuhe munyezamu kuri uyu munsi wanone uri tayali nawe ukwiriye kubicaza bakiga?"
Ese wowe munyarwanda, munyarwandakazi ninde watoranya nk'umunyezamu urusha abandi mu ikipe y'igihugu?
Umwaditsi:MIGISHA Janviére
Abakobwa bacu tubifurije gukomeza gutsinda ubundi natwe nkabanyarwanda turifuza ko umupira wabari nabatega rugori utera imbere haba mugihugu imbere ndetse no hanze yacyo ABA Gaol keeper pull up⚽⚽⚽