🏆 RAYON SPORTS WFC YISUBIJE IGIKOMBE CY’INTWARI 2026 NYUMA YO GUTSINDA INDAHANGARWA WFC 2–0
Ku wa nyuma w’Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2026 mu cyiciro cy’abagore, amakipe ya Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC yahuriye mu mukino wari utegerejwe na benshi. Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana, agenzurana cyane, buri kipe igashyira imbaraga mu bwirinzi.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0–0, nubwo hari amahirwe make ku mpande zombi, ariko abanyezamu n’abakinnyi b’inyuma bakitwara neza bagakomeza gutsimbarara ku ntego zabo.
Rayon Sports WFC yaje n’imbaraga nshya mu gice cya kabiri
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zikomeye ku ruhande rwa Rayon Sports WFC, yagaragaje inyota yo gutsinda no kwisubiza igikombe yari yaratwaye umwaka ushize. Iyi kipe yagarutse mu kibuga ifite intego imwe rukumbi: gutsinda no kwegukana igikombe.
Ku munota wa 55’, Emeline Mukagatete yafunguye amazamu ku mupira mwiza watsinzwe nyuma y’igikorwa cyiza cy’ubusatirizi bwa Rayon Sports WFC, bituma abafana bayo bajya mu byishimo bidasanzwe.
Nyuma y’iminota mike gusa, ku munota wa 62’, Angelique Umuhoza yatsinze igitego cya kabiri cyasendereye Indahangarwa WFC, gihamya ko Rayon Sports WFC yari yaje yiyemeje kurangiza akazi. Guhera icyo gihe, Indahangarwa WFC yagerageje kwishyura ariko igasanga ubwirinzi bwa Rayon Sports WFC bwari bukomeye cyane.
Umukino warangiye Rayon Sports WFC itsinze Indahangarwa WFC ibitego 2–0, ihita yegukana Igikombe cy’Intwari 2026 mu cyiciro cy’abagore.
Rayon Sports WFC yashimiwe ku ntsinzi ikomeye
Nyuma y’umukino, abayobozi n’abafana bashimiye cyane Rayon Sports WFC ku bwitange n’umuhate bagaragaje, bayishimira kwegukana igikombe cya #HeroesCup2026, bagaragaza ko koko ari imwe mu makipe akomeye mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.
Umutoza Rwaka Claude: “Twari twaje tugamije kwegukana igikombe”
Nyuma y'umukino twaganiriye n'umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude, yavuze ko iyi ntsinzi atari impanuka:
> “Twari dufite Igikombe cy’Intwari cy’umwaka ushize, rero n’iki twari tukishaka kuko twashakaga kukisubiza. Indahangarwa WFC si ikipe nshya kuri twe, twari twarayikinnye inshuro ebyiri rero twari tuyiteguye neza kandi tuzi uko ikina. Twaje intego yacu ari ugutsinda.”
Yakomeje agaragaza icyerekezo cy’iyi kipe muri shampiyona:
> “Ubu turi ku mwanya wa kabiri, Police WFC niyo iturimbere, ariko twiteguye byose. Dufite intego yo kongera gusinzira muri CECAFA, kandi kugira ngo tujyeyo ni ukuba dufite igikombe cya shampiyona.”
Iyi ntsinzi ikomeje kwerekana ko Rayon Sports WFC ari ikipe ifite icyerekezo, ubuyobozi n’abakinnyi bafite inyota yo gutsinda no guhagararira neza umupira w’amaguru w’abagore ku rwego rw’igihugu n’akarere.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére