NITWA: UWASE UMWALI
Urugendo rwanjye mu mupira w’amaguru ni nk’inzozi z’imisozi miremire: Natangiye gukandagira umupira nkiri umwana muto wo mu mashuri abanza, mpura n’ibyishimo byihariye byo kubona umupira ubonetse ukanzengurutsa mu birenge, nkumva umunezero w’umwana wumva imbere he hari ibitangaza bitegereje kumutumbagira.
Maze kurangiza mu mashuri abanza, ntangira urugendo rushya muri AS Kigali WFC Academy mu mwaka wa 2014 nari umwana ariko nuzuyemo umuriro w’inzozi academy nayimazemo umwaka umwe gusa, ariko wari umwaka umpinduye: ni ho nabonetse nk’inkuba irashya, bahita banzamura mu ikipe nkuru ya AS Kigali WFC.
Mu 2016, nari maze gukura mu kibuga kugeza ubwo u Rwanda rwampaye amaboko runshyira mu ikipe y’igihugu ya Senior Women’s National Team igihe numvise ko urugendo rwanjye rutangiye kurenga imbibi z’aho navukiye.
Nakomeje kuba intwari ya AS Kigali, kugeza ubwo nerekeje muri Fatima WFC aho nakinnye imyaka ibiri (2021–2022 na 2022–2023) muri iyo myaka yombi nari Kapiteni, mpagarara imbere y’ikipe nk’imboni iyereka icyerekezo nk’umuyobozi uyobora indege iri mu kirere cy’amarushanwa akomeye.
Imyaka ibiri ishize muri Fatima WFC, nasubiye mu rugo mu ikipe yantangije, AS Kigali WFC, maze na ho nkina seasons ebyiri (2023–2024 na 2024–2025) nyuma yaho, mpitamo kwerekeza muri Rayon Sports WFC .
Nagiye muri Rayon Sports WFC muri Nyakanga 2025 nkina CAF Women’s Champions League. Nyuma ya Champions League, twasubiye mu rugamba rwa Champion y’imbere mu gihugu, turi gukina season ya 2025–2026.
Mu mikino itanu ya mbere, nari maze gutsinda ibitego 4 no gutanga assists 4 inyenyeri zanjye zongera kwaka ku kibuga mu kwezi kwa Ukwakira, nabaye Umukinnyi w’Ukwezi, mpabwa igikombe cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ni igihembo cyanshimangiye ko urugendo rwanjye rukomeje kwiyubaka
Ubu Champion iracyakomeje, kandi urugendo rwanjye ruracyandikwa ubudasiba kureba imbere aho imisozi mishya imutegereje.
Courage dudja👊