BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

EAUR YEREKANYE IMBARAGA ZIDASANZWE ITSINDA RRA AMASETI 3–0 MU RNVL 2025–2026

EAUR YEREKANYE IMBARAGA ZIDASANZWE ITSINDA RRA AMASETI 3–0 MU RNVL 2025–2026

EAUR YEREKANYE IMBARAGA ZIDASANZWE ITSINDA RRA AMASETI 3–0 MU RNVL 2025–2026

‎Umukino wari witezwe na benshi

‎Mu irushanwa rya Rwanda National Volleyball League (RNVL) 2025–2026, mu cyiciro cya II, umunsi wa XII, abakunzi ba volleyball bari bateraniye ku kibuga cya St Famille bari baje kwihera ijisho umukino ukomeye wahuje amakipe akomeye mu bagore, ari yo Rwanda Revenue Authority (RRA) na East Africa University of Rwanda (EAUR) Volleyball Club.

‎Uyu mukino wari ufite igisobanuro gikomeye ku makipe yombi, kuko buri kipe yashakaga gutsinda kugira ngo irusheho kwiyubakira icyizere no kubona umwanya mwiza ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

‎Kuva umukino utangiye, EAUR yahise igaragaza ko itaje gukina bisanzwe. Abakinnyi bayo binjiye mu mukino bafite imbaraga, icyerekezo n’ubufatanye bugaragara, bituma RRA igorwa no kwinjira neza mu mukino no kubona umuvuduko wayo usanzwe.

‎Seti ya mbere yaranzwe n’ihangana rikomeye hagati y’amakipe yombi, ariko EAUR yihagararaho neza, igaragaza ubuhanga mu gusubiza imipira no gukina ibitero byihuse, yegukana iyo seti ku manota 25–23.

‎Mu seti ya kabiri, RRA yagerageje kongera imbaraga no guhindura uburyo bw’imikinire, ishaka uko yasubira mu mukino. Gusa EAUR yakomeje gukina umukino uhamye, wihuta kandi uteguye neza, icunga umukino neza inakoresha neza amahirwe yabonaga, itsinda seti ya kabiri ku manota 25–18.

‎Ibyo byatumye EAUR irushaho kugirira icyizere umukino wayo, mu gihe RRA yatangiye kugaragaza umunaniro no kubura aho ihera mu guhangana n’imbaraga z’iyo kipe.

‎Seti ya gatatu yabaye nk’iyihariye, kuko amakipe yombi yayikinnye atanga byose. RRA yashatse uko yagaruka mu mukino, igaragaza ubushake n’ubwitange bwo kudatsindwa byoroshye, ariko EAUR ikomeza kugaragaza ubunararibonye n’ubwitonzi mu bihe bikomeye.

‎Nyuma y’ishiraniro rikomeye ryamaze igihe kirekire, EAUR yegukanye seti ya gatatu ku manota 29–27, ihita yegukana umukino wose ku maseti 3–0.

‎Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi ba EAUR bagaragaje ibyishimo bikomeye, bishimira intsinzi yabongereye icyizere mu irushanwa. Iyi ntsinzi igaragaza ko EAUR iri mu makipe ari kwitwara neza muri iyi shampiyona, kandi ifite intego zo kugera kure.

‎Ku ruhande rwa RRA, n’ubwo batsinzwe, uyu mukino wabahaye amasomo azabafasha gukosora aho bagaragaje intege nke mu mikino iri imbere.

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!