BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

NITWA UZAYISENGA LYDIA

NITWA UZAYISENGA LYDIA

Nitwa: UZAYISENGA Lydia.

‎Urugendo rwanjye mu mupira w'amaguru rwatangiye mu buryo bumeze nk’inzozi natangiye gukina niga mu mashuri abanza nyuma numva mbikunze nifuza kubikomeza.Nta academy nigeze nanyuramo, nta myitozo y’ikirenga nigeze mpabwa nakuriye mu bibuga by’amashuri (GS), aho umukungugu w’ikirere n’abafana b’abanyeshuri aribo bantozaga umutima wo kudacika intege.

‎Ibitego natsinze mu mashuri byo ni byinshi ku buryo kubyiyibutsa byose ari nko kureba mu nzu ndende y’amateka ntabyo nibuka byose, ariko buri gitego cyari nk’urupapuro rundi rw’igitabo cyanjye.

‎Mu 2017 ni bwo natangiye gukina Champion, igihe cyatashye umutima wanjye inkovu nziza y’intsinzi n’icyizere. Ku munsi wa mbere ninjira mu kibuga, numvaga nko kwinjira mu isi yanjye ahantu umupira uvuga indimi zawo, umutima ugakoma umuziki wawo.

‎Ntangira gukina champion natangiriye muri ekipe y'INYEMERA WFC kuva mu 2017 kugeza mu 2019, nakomeje gukinira muri ekipe y'INYEMERA WFC. Buri munsi nagarukaga mu rugo ntumva ibirenge, ariko umutima wanjye wari ku bicu ni bwo numvise ko umupira udakinirwa amaguru gusa, ahubwo ukinirwa umutima.

‎Mu 2020 ni bwo nagiye muri APAER wfc, urugendo rushya runyinjiza mu rwego rwo hejuru. 

 

‎Nyuma y’aho, amahirwe nibwo yaje nahamagariwe mu Ikipe y’Igihugu inshuro eshanu. Buri nshuro nambaraga amabara y’igihugu, numvaga nko kwambara izuba. Mu mikino nakinnye muri ekipe national natsinzemo igitego kimwe, ariko icyo gitego cyabaye nk’ikirango gicanye mu rugendo rwanjye icyo kwibutsa ko inzozi zigerwaho n’umuntu wicisha bugufi ariko agahangayikira intego ye.

‎Kugeza uyu munsi, ndacyakina, ndacyiga, kandi ndacyubaka urundi rupapuro rw’amateka. Inkuru yanjye ni urugendo rutagarukira mu kibuga, ahubwo ni urugendo rw’umuntu wemeye ko impano iyo uyigira ikura, n’iyo wayitangirira ahantu hatanditse ku ikarita.

 

Written: MIGISHA Janviére

Comments (4)

Florentine 🇷🇼 • Nov 22, 2025 18:45

Courage mukobwa wacu turakwifuriza gutera imbere⚽

Florentine • Nov 22, 2025 18:44

Courage mukobwa wacu turakwifuriza gutera imber

Alain • Nov 22, 2025 16:14

Bashiki bacu nabo barashoboye nabandi nibatinyuke

Mama migisha • Nov 22, 2025 13:53

Hejuru cyane migisha