MUKASONERA THEOGENE YASEZEREWE MURI AS KIGALI WFC NYUMA YO GUSIGA IKIPE MU MANGA
Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, inkuru ya Mukasonera Theogene yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusezererwa ku buyobozi bwa AS Kigali WFC, ikipe yari yagarutsemo afite intego yo kuyizamura no kubaka umusingi w’abana bato.
Mukasonera yari yarigeze gutoza AS Kigali WFC mbere yo kuyivamo. Agarutse, yazanye umushinga uvuga ko agiye gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abana bato no kubaka ejo hazaza h’iyi kipe mu buryo burambye. Icyo gihe, AS Kigali WFC yari ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, iri mu makipe ahatanira igikombe no guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavugaga ko kugaruka kwe byari gutanga icyizere, cyane ko yari asanzwe azi neza imikorere y’iyi kipe n’ibibazo byayo.
Akimara kugera mu kazi, Mukasonera yakoze impinduka zikomeye. Mu byatangaje benshi, yasezereye bamwe mu bamufashaga (staff) ndetse n'abakinnyi bagiye batandukanye bari baragize uruhare rukomeye mu gutuma ikipe igera ku mwanya wa gatatu. Hari ababonaga ko izo mpinduka zakozwe mu buryo bwihuse kandi butatekerejweho bihagije.
Abakunzi b’iyi kipe batangiye kwibaza niba koko gusimbuza abantu bose icyarimwe bitari gutuma umusaruro ujya hasi, cyane ko shampiyona yari igeze hagati kandi buri mukino wari ufite agaciro kanini.
Nyuma y’izo mpinduka, AS Kigali WFC yatangiye kugenda itsindwa imikino itandukanye, itakaza amanota mu buryo butari busanzwe buyiranga. Ibyo byatumye iva mu makipe ya mbere ijya mu myanya yo hasi.
Kugeza ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 11, mu makipe ari mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Ni umwanya utari witezwe ku ikipe ifite izina rikomeye iyi kipe yari ifite izina rikomeye ibitse n'ibikombe ndetse n’abakinnyi bafite ubunararibonye.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko kubaka abana bato ari umushinga mwiza ariko usaba igihe kirekire, atari ikintu cyahita gitanga umusaruro mu mezi make. Gushyira imbere uwo mushinga mu gihe shampiyona iri gukinwa byasize icyuho mu guhatanira amanota ya vuba.
Ubuyobozi bwa AS Kigali WFC bwaje gufata icyemezo cyo gusezerera Mukasonera Theogene kubera umusaruro mucye. Iki cyemezo cyafashwe mu gihe ikipe iri mu bihe bitoroshye, ishaka uko yakwirinda kumanuka.
Hari abavuga ko kuba yarasezereye abamufashaga bose byamusize wenyine mu bihe by’igitutu, abandi bakavuga ko ubuyobozi bwagombye kumuha igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa umushinga we.
Inkuru ya Mukasonera iratanga isomo rikomeye ku mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda. Yerekana uko impinduka zikorwa mu buryo bwihuse zishobora kugira ingaruka ku musaruro w’ako kanya, ndetse n’ukuntu kubaka umushinga w’igihe kirekire bisaba gutegura neza no gushyigikirwa n’impande zose.
AS Kigali WFC ubu ifite inshingano zikomeye zo kwiyubaka no gushaka amanota ayikura mu myanya mibi. Ku rundi ruhande, Mukasonera asigaye ategerejweho kureba aho azakomereza urugendo rwe rwo gutoza, cyane ko afite ubunararibonye mu mupira w’abagore.
Ese iyi kipe izabasha kwikura mu manga? Ese umushinga wo kuzamura abana bato uzongera kugarukwaho mu gihe kiri imbere? Ibi ni bimwe mu bibazo abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére