RWANDA WOMEN’S SUPER LEAGUE: RAYON SPORTS WFC IKOMEJE KUYOBORA, POLICE WFC IYIRI INYUMA KU KINYURANYO CY’IBITEGO
Rayon Sports WFC ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore 2025–2026 nyuma y’umunsi wa 16 wabaye ku wa 14–15 Gashyantare 2026, aho irusha amanota Police WFC kunganya ariko ikayirusha ibitego izigamye.
Ku wa 14 Gashyantare 2026, imikino yatangiye ishyushye. Nyagatare WFC yakiriye Inyemera WFC, umukino urangira Inyemera WFC itsinze igitego 1–0, ikomeza kwiyubaka hagati mu rutonde.
Ni mu gihe kandi AS Kigali WFC yatsinzwe na APR WFC igitego 1–0, cyatsinzwe na Abimana Laurence, bituma APR WFC ikomeza kwegera amakipe ari imbere yayo.
Ku wa 15 Gashyantare 2026, Macuba WFC yakiriye Rayon Sports WFC, maze Rayon Sports WFC yerekana ko ishaka igikombe itsinda ibitego 2–0. Uwase Andersen yafunguye amazamu ku munota wa 34, Niyonshuti Emmerance asoza akazi ku munota wa 82, biha Rayon Sports WFC amanota atatu y’ingenzi mu rugamba rwo kuyobora urutonde.
Undi mukino watangaje benshi ni uwahuje Bugesera WFC na Police WFC, aho Police WFC yatsinze ibitego 4–1. Kayitesi Alodie yatsinze ibitego bibiri (29’, 48’), Rukia Bizimana atsinda ku munota wa 87, naho UWIMANA Nella ashyiraho akadomo ku munota wa 90+1. Iyi ntsinzi yatumye Police WFC inganya amanota 39 na Rayon Sports WFC, ariko igasigara inyuma ku kinyuranyo cy’ibitego.
Mu yindi mikino, Kamonyi WFC yatsinzwe na Indahangarwa WFC igitego 1–0 cyatsinzwe na Uwitonze Emmerance, bituma Indahangarwa WFC igira amanota 35 igakomeza kugira icyizere cyo guhatanira igikombe.
Forever WFC yanganyije na Muhazi United WFC 1–1; Urimubenshi Claudine atsindira Forever WFC, mu gihe Muhawenimana Hadidja yatsindiye Muhazi United WFC.
Uko urutonde ruhagaze (Umunsi wa 16):
1. Rayon Sports WFC – Amanota 39 (GD +45)
2. Police WFC – Amanota 39 (GD +32)
3. Indahangarwa WFC – Amanota 35 (GD +24)
4. APR WFC – Amanota 31 (GD +9)
5. Kamonyi WFC – Amanota 29 (GD +2)
6. Macuba WFC – Amanota 22 (GD +1)
7. Inyemera WFC – Amanota 22 (GD -3)
8. Bugesera WFC – Amanota 15 (GD -7)
9. Muhazi United WFC – Amanota 14 (GD -12)
10. Forever WFC – Amanota 11 (GD -17)
11. AS Kigali WFC – Amanota 11 (GD -22)
12. Nyagatare WFC – Amanota 0 (GD -52)
Irushanwa riracyari rishyushye cyane hagati ya Rayon Sports WFC na Police WFC, zinganya amanota ariko zigatandukanywa n’ibitego izigamye. Indahangarwa WFC na yo iracyafite amahirwe yo kwegukana igikombe n’amanota 35, mu gihe APR WFC iri kwiyubaka buhoro buhoro.
Ku rundi ruhande, Nyagatare WFC ikomeje kugorwa no kubona amanota, kuko nyuma y’imikino 16 itarabona inota na rimwe, ibintu biyishyira mu kaga gakomeye ko gusubira mu cyiciro cyo hasi.
Shampiyona iracyafite imikino myinshi isigaye, kandi intambara yo gushaka igikombe n’iyo kwirinda kumanuka irarushaho gukomera uko iminsi ishira.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére