BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

ABAKINNYI BA RAYON SPORTS WFC BANZE IMYITOZO KUBERA IBIRARANE BY’UDUHIMBAZAMUSHYI N’UMUSHAHARA

ABAKINNYI BA RAYON SPORTS WFC BANZE IMYITOZO KUBERA IBIRARANE BY’UDUHIMBAZAMUSHYI N’UMUSHAHARA

ABAKINNYI BA RAYON SPORTS WFC BANZE IMYITOZO KUBERA IBIRARANE BY’UDUHIMBAZAMUSHYI N’UMUSHAHARA

‎Abakinnyi ba Rayon Sports WFC banze gukora imyitozo ku wa Gatatu no ku wa Kane, nyuma yo kutishyurwa ibirarane by’uduhimbazamushyi (Prime) n’umushahara w’ukwezi kwa Mutarama 2026.

‎Aba bakinnyi bageze mu Nzove aho basanzwe bakorera imyitozo, ariko barataha badakoze imyitozo. Bavuga ko buri mukinnyi arimo kwishyuzwa ibihumbi 190Frw bya Prime z’imikino irimo (Indahangarwa, Kamonyi, Forever na Macuba) hiyongereyeho umushahara w’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka.

‎Ubuyobozi bwari bwabijeje ko hari amafaranga ava muri FERWAFA azabafasha gukemura iki kibazo. Icyakora, bageze mu Nzove babwirwa ko habaye kwibeshya mu kwandika nimero ya konti, bituma amafaranga adatangwa.

‎Abakinnyi bo bavuga ko ibi babifata nk’ikinoma, kuko bemeza ko ayo mafaranga yageze ariko agakoreshwa mu bindi. Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe ikibazo kizakemukira, mu gihe imyitozo ikomeje guhagarara.

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!