BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

FERWAFA YATANGIJE AMARUSHANWA Y’ABAKOBWA U17 NA U20 AGAMIJE GUTEZA IMBERE IMPANO Z’ABAKIRI BATO

FERWAFA YATANGIJE AMARUSHANWA Y’ABAKOBWA U17 NA U20 AGAMIJE GUTEZA IMBERE IMPANO Z’ABAKIRI BATO

FERWAFA YATANGIJE AMARUSHANWA Y’ABAKOBWA U17 NA U20 AGAMIJE GUTEZA IMBERE IMPANO Z’ABAKIRI BATO

‎Ku bufatanye na FIFA, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangije ku mugaragaro amarushanwa agenewe abakobwa bato ari yo Rwanda Rising Stars (U17) na Elite Premier League (U20). Iyi mikino yabereye kuri Ikirenga Stadium, aho amakipe atandukanye y’abakobwa yahuye mu mikino y’igerageza igamije kugaragaza impano z’abakinnyi bato.

‎Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba FERWAFA n’abafatanyabikorwa bayo, barimo Perezida wa FERWAFA Fabrice Shema Ngoga ndetse n’uhagarariye FIFA mu karere Sixbert Habimana, bari kumwe n’abagize Komite Nyobozi, Umunyamabanga Mukuru, Umuyobozi wa Tekinike n’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore.

‎IMIKINO YABIMBURIYE ITANGIZWA RY’AYA MARUSHANWA

‎Mu rwego rwo gutangiza aya marushanwa, habaye imikino ibiri yahuje amakipe y’abakobwa mu byiciro bitandukanye. Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20 (U20), ikipe ya APR WFC yahuye na Rayon Sports WFC, mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru b’abagore.

‎Mu kindi cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17 (U17), ikipe ya ES Mutunda yakinnye na Runda Vision, aho abakinnyi bato bagaragaje ubushake n’impano bishimangira ko umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda ugenda utera imbere.

‎GUTEZA IMBERE IMPANO Z’ABAKOBWA

‎Mu ijambo rye, Perezida wa FERWAFA Fabrice Shema Ngoga yashimangiye ko aya marushanwa ari imwe mu nzira zigamije guteza imbere impano z’abakobwa bakiri bato, anabasaba gukoresha neza aya mahirwe bahawe bagakora cyane kugira ngo bagere kure mu mupira w’amaguru.

‎Yagize ati: “Aya marushanwa ni amahirwe akomeye ku bakinnyi bato b’abakobwa yo kwigaragaza no gukomeza guteza imbere impano zabo. Turashaka ko aba bakinnyi bazavamo abazafasha amakipe y’igihugu mu bihe biri imbere.”

‎Yakomeje ashimira FIFA ku bufasha bukomeje gutanga mu iterambere rya ruhago mu Rwanda, cyane cyane mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore, anizeza ko FERWAFA izakomeza gushyiraho gahunda zitandukanye zifasha kuzamura urwego rw’uyu mukino mu bakiri bato.

‎INTAMBWE IGANISHA KU ITERAMBERE RYA RUHAGO Y’ABAGORE

‎Itangizwa ry’aya marushanwa rifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ruhago y’abagore mu Rwanda. Abayobozi ba FERWAFA bagaragaje ko gahunda ya Rwanda Rising Stars igamije gushaka no gukuza impano z’abakinnyi bato bazaba inkingi z’amakipe y’igihugu mu gihe kiri imbere.

‎Byitezwe ko aya marushanwa azafasha abakinnyi bato kubona uburambe, kongera ubushobozi bwabo ndetse no kugaragaza impano zabo ku rwego rwisumbuyeho, bityo umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda ugakomeza gutera imbere. 

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!