APR YIHANIJE RRA MU MUKINO WA MBERE WA ½ CYA NYUMA
Ikipe ya APR Women Volleyball Club mu cyiciro cy’abagore yatangiye neza imikino ya ½ cya nyuma cya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda (RNVL 2025–2026) nyuma yo gutsinda ikipe ya RRA Women Volleyball Club amaseti 3–0 mu mukino wa mbere wabereye muri Petit Stade.
Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi ba volleyball, watangiye amakipe yombi agaragaza imbaraga n’ubushake bwo kubona intsinzi. Gusa APR WVC yaje kugaragaza urwego rwo hejuru ndetse n’imikinire ituma iyobora umukino kuva ku ntangiriro.
Mu iseti ya mbere, APR WVC yatangiye ifite imbaraga nyinshi, ikina neza mu gusatira no mu kugarira, bituma iyegukana ku manota 25 kuri 17 ya RRA WVC.
Mu iseti ya kabiri, RRA WVC yagerageje kugaruka mu mukino, igaragaza imbaraga mu bwugarizi ndetse n’imipira yo gusatira. Nubwo byari bimeze bityo, APR WVC yakomeje kugumana ikinyuranyo cy’amanota maze yongera gutsinda iyo seti ku manota 25 kuri 18.
Iseti ya gatatu ni yo yabaye iy’ishiraniro kurusha izindi, aho amakipe yombi yagendaga anganya amanota. RRA WVC yagerageje kongera imbaraga ngo igaruke mu mukino, ariko APR WVC yakomeje kwitwara neza mu minota ya nyuma maze iyegukana ku manota 25 kuri 23.
Intsinzi ya APR WVC y’amaseti 3–0 itumye itangira neza urugendo rwo gushaka itike yo kugera ku mukino wa nyuma wa shampiyona, mu gihe RRA WVC izasabwa kongera imbaraga mu mikino itaha kugira ngo igire amahirwe yo kugaruka muri iri rushanwa.
Abakunzi ba volleyball y'abagore bakomeje gukurikirana iyi mikino ya kamarampaka, biteganyijwe ko imikino ikurikira izaba irimo ihangana rikomeye hagati y’aya makipe yombi.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére