RAYON SPORTS WFC YEGUKANYE IGIKOMBE KU NSHURO YA GATATU, ITSINZE MUHAZI WFC 1-0
Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club yongeye kwerekana ubudahangarwa bwayo mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Muhazi United WFC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’abagore, ihita inegukana igikombe cya Rwanda Women’s Super League ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Ni umukino waranzwe n’ishyaka n’ihangana rikomeye ku mpande zombi, aho Rayon Sports WFC yakiniraga imbere y’abafana bayo yashakaga gushimangira amateka yayo, mu gihe Muhazi United WFC nayo itigeze yoroshya akazi, igaragaza imbaraga n’umutima wo guhatana kugeza ku munota wa nyuma.
Igitego cy’intsinzi cyabonetse ku munota wa 62, gitsinzwe n’umukinnyi w’umuhanga GIKUNDIRO scholastique, uzwiho ubuhanga buhanitse ndetse n’imikinire isa n’iy’abanya-Brazil bakunda kwita Jinga. Uyu mukinnyi yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi mwiza muri iyi kipe, aho buri gihe ahora ari ku isonga mu kuyifasha kubona amanota akomeye.
Ntabwo ari ubwa mbere scholastique agaragaje ubuhanga nk’ubu, kuko bimaze kumenyekana ko ari umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda. Abafana ba Rayon Sports WFC bakomeje kumwita “Gikundiro scholastique”, bitewe n’uburyo akomeza kubazanira ibyishimo mu bihe bikomeye.
Ku rundi ruhande, nubwo Muhazi United WFC yatsinzwe uyu mukino, yagaragaje imbaraga n’ubwitange, ariko umusaruro wayo muri shampiyona ntiwageze ku rwego rwo hejuru. Iyi kipe yasoje iri ku mwanya wa 10 n’amanota 18, ndetse ifite umwenda w’ibitego 17, bigaragaza urugendo rutoroshye yagize muri uyu mwaka w’imikino.
Rayon Sports WFC yo yasoje shampiyona iri ku isonga n’amanota 57 ndetse ifite ibitego 63, ibintu bigaragaza uburyo yari ifite ubusatirizi bukomeye n’ubwugarizi buhamye byatumye iganza izindi kipe kuva shampiyona yatangira kugeza irangiye.
Nyuma y’uyu mukino, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yashyikirije Rayon Sports WFC igikombe cya shampiyona, mu muhango waranzwe n’ibyishimo byinshi ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abafana.
Rayon Sports WFC ikomeje kwandika amateka mu mupira w’abagore, aho kuri ubu ari yo kipe ihagaze neza kurusha izindi, ikurikiwe na Police WFC iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Indahangarwa WFC iri ku mwanya wa gatatu.
Iyi ntsinzi ishimangira ko Rayon Sports WFC ari ikipe ifite intego n’icyerekezo gihamye cyo gukomeza kuganza ruhago y’abagore mu Rwanda, ndetse ikaba ikomeje gutanga icyizere cy’ahazaza heza kuri uyu mukino.
Mu by’ukuri, “umwana uzi umupira ntavugwa” kuko ibikorwa bya scholastique n’iyi kipe muri rusange bikomeje kwivugira ubwabyo ku kibuga.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére