Police WFC yatsindiye AS Kigali WFC 6–2 iwabo mu mukino w’akarasha wuzuye ibitego n’ishyaka
Mu mukino w’ikirenga wabereye kuri Kigali Pele stadium ,Police wfc yigaragaje nk’ikipe ikomeye mu cyiciro cy’abagore, itsinda AS Kigali wfc ibitego 6-2 mu mukino wanyuze benshi kubera ubuhanga n’ishyaka ryagaragaye mu kibuga.
AS Kigali WFC 2–6 Police WFC
⚽ Abatsinze ibitego
Police WFC (6 goals)
Uwingeneye Grace ⚽
Bizimana Rukia ⚽⚽
Igirima Rehema Nicole⚽
Kanyamuneza Erica ⚽⚽
AS Kigali WFC (2 goals)
Mukandayisenga Nadine ⚽⚽
Uyu munsi ku kibuga cya AS Kigali hakiniwe umukino ukomeye mu cyiciro cy’abagore aho Police WFC yatsinze AS Kigali WFC ibitego 6 kuri 2. Ni umukino warimo umuvuduko, gusatira cyane, n’impinduka nyinshi mu mukino.
🔥Uko umukino wagenze
Police WFC
.
Police yagaragaje ko ibitego 6 ari ikimenyetso cy’uko Police WFC iri mu bihe byiza cyane kandi ifite ubusatirizi butera ubwoba ifite ubusatirizi bukomeye cyane, buri mukinnyi afite uruhare rufatika mu guhusha ubwugarizi bwa AS Kigali.
Buri kimwe muri ibi bitego cyaje mu buryo bugaragaza gukorana, umuvuduko, no guhanahana neza kw’iyi kipe.
Kanyamuneza Erica we yashyizeho akadomo ku busatirizi bwa Police atsinda igitego cyiza ku guca ku ruhande.
Kuri ubu Police Wfc iyoboye urutonde rwa gateganyo ifite amanota cumi n'atanu(15)mugutsinda uyu mukino byayifashije kubona andi manota atatu (3)
AS Kigali WFC
Nubwo batsinzwe, AS Kigali WFC yagize moment zo hejuru cyane zatewe na Mukandayisenga Nadine, wari mu rukundo n’umupira muri uyu mukino
Yatsinze ibitego bibiri bitabaye iby’impanuka, ahita aba umukinnyi wigaragaje cyane ku ruhande rwa AS Kigali.
Igitego cya mbere yari penalty ,yakomeje atsinze abinyujije mu gucenga no kurenga abugarira ba Police mu buryo bw’umwihariko.
Kuri ubu As Kigali wfc yariri k'umwanya wa cyenda(9) namanota atatu (3) ikaba yongeye gutakaza
Icyo byerekanye
Police WFC iri mu bihe byiza: abasatirizi 4 batandukanye batsinze, bivuze ko bafite ubujyakuzimu mu ikipe.Police WFC yerekanye ko ari ikipe yuzuye kandi ikomeye mu kibuga.
AS Kigali WFC ifite ubusatirizi bwiza bushobora buri gihe kubona igitego, ariko ubwugarizi buracyari ikibazo gikomeye.
AS Kigali wfc nubwo batsinzwe, bagaragaje ubushake bwo kurwana ku mukino; ariko hakenewe gukosora cyane mu bwugarizi.
Written: Migisha Janviére
Waw nibyiz kbx uzikwandika inkuru nez kd nisaw kutuzirikan