AUSTRALIYA YANYAGIYE MALAWI MU GUTANGIZA FIFA SERIES 2026
Ubwo imikino ya FIFA Series 2026 y’abagore yatangiraga kuwa 11 Mata 2026 ikaba irimo kubera mugihugu cya Kenya, ikipe y’igihugu ya Australiya yatangiye yitwara neza cyane itsinda Malawi ibitego 5-0 mu mukino wa mbere.
Australiya yatangiye isatira cyane, aho Emily Van Egmond yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 5. Sam Kerr yaje gukurikizaho igitego cya kabiri ku munota wa 38, bituma igice cya mbere kirangira Australiya iyoboye neza.
Mu gice cya kabiri, Australiya yakomeje kwiharira umukino, Alex Chidiac atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 59, Holly McNamara atsinda ku wa 86, naho Leticia McKenna asoza atsinda igitego cya gatanu ku munota wa 90+.
Iyi ntsinzi yagaragaje ko Australiya yinjiye neza muri aya marushanwa, itanga ubutumwa bukomeye ku zindi kipe zihatanira igikombe.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére