U17: ZAMBIA ITSINZE U RWANDA, ARIKO PEREZIDA WA FERWAFA ABAHA ICYIZERE
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) yatsinzwe na Zambia ibitego 2-0 mu mukino waberaga mu RWANDA marushanwa ya #WWCQU17. Ni umukino warangiye u Rwanda rudashoboye kubona igitego, mu gihe Zambia yatsinze hakiri kare.
Ibitego bya Zambia byabonetse mu minota ya mbere y’umukino, aho Precious Mwewa yatsinze ku munota wa 6, akurikirwa na Grace Phiri wongeye igitego cya kabiri ku munota wa 19. Ibi byatumye Zambia ishyira igitutu ku Rwanda hakiri kare, ndetse umukino urangira ari ibitego 2-0.
Nubwo byagenze gutyo, ubuyobozi bwa FERWAFA bwakomeje kugaragaza ko bufitiye icyizere aba bakinnyi bakiri bato. Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema, yijeje aba bangavu ko bazakomeza gushyigikirwa, cyane ko ari ubwa mbere bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga nk’aya.
Yabibukije ko gutsindwa atari iherezo, abasaba gukomeza ubwitange n’imbaraga bagaragaje, cyane cyane bitegura umukino wo kwishyura. Yavuze ko ubunararibonye barimo gukura muri aya marushanwa buzabafasha gutera imbere no kwiyubaka mu gihe kiri imbere.
Amavubi y’Abangavu aracyafite amahirwe yo kwisubiraho mu mukino wo kwishyura, aho asabwa kwitwara neza kurushaho kugira ngo agerageze guhindura amateka.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére