UKWISHAKA Zawadi
Ndi umukobwa wavutse mu muryango w’abana bane, ariko imitima yose yacu irabana nk’iy’abantu benshi.
Ndi umwana w’intangiriro muri bene mama, umwana w’imfura ufite inshingano zo kuba umuraza w’inzozi z’abavandimwe bange. Nakuze ndi umukobwa ukunda kugenda nkiruka mu biti nirukaga bitsike, mbutse nk’uwiruka ahunga umuyaga hari ikintu cyarimo kinyuramo mu maraso: Impano yo kwiruka no guhatanira intsinzi.
Mu 2018, nakandagiye ku kibuga cy’umupira bwa mbere. Mbere yaho nari umukinnyi wa Athletics, imitambiko yanjye ikarenga iyo abandi bihereranye. Ariko umunsi nakandagiriye kuri academy ya White Star, numvise umutima wanjye utakiri uwa siporo y’ikirere waje kuba umutima w’umupira w’amaguru.
Nkimara gukura amaboko mu bucurabwenge bwa White Star, umuryango mushya waramfashe mu maboko Kamonyi WFC. Aho ni ho intambwe yanjye y’umupira yakuze, imijishi y’umurava iriyongera, no mu 2020–2021 ni bwo nagiriwe icyizere mpamagarwa muri National Team U20. Umunsi naririrmbye igihugu cyanjye ni wo munsi nzi ko umunyembaraga ari uhamya mu nzozi ze.
Nyuma y’amavuyo n’amezi menshi y’imyitozo, nifuje kureba abandi, maze njya muri Fatima WFC mu 2021. Muri iyo kipe nakinnye Aller amaherezo y’ibyo twari twasezeranye ntiyigeze agera ku nshingano zayo:ishuri, ibikenerwa by’umukinnyi… byose byasigaye mu magambo.
" Bimwe mubintu umwari n'umutegarugori bishobora gutama akomeza kugira ishema ryo gukina football ndetse bikanamera neza nukaba hagati y'amasezerano y'umukinnyi ndetse n'umukoresha yakubahirizwa ariko birababaje uyu munsi w'uy'unguyu hari amakipe yambura umukinnyi nk'uy'unguyu twubakiyeho iyi nkuru hari ibintu batuzuranyijeho abakinira ibingibi arangije ayivamo ajya gukinira iyindi ".
Ibyo ntibyampagaritse nkomereza urugendo rwanjye muri Rambura WFC, aho umutima wanjye wongeye kwiyubaka nk’inyoni isubiye mu kirere nyuma y’imvura.
Nyuma y’akaruhuko ka champion, nsubira mu marushanwa y’U17, maze nsanga White Star inciriye inzira y’undi mugisha. Mu mukino wabereye i Butare twahuye na APR WFC U17 ni ho umutaka w’amahirwe wacitse abayobozi ba APR WFC banyegera nk’utambaye izuba mu gishanga, bambwira ko bakunze imikinire yanjye. Barambwira ko hari test kubw'ikizere n'amahirwe nukuri, naratsinze.
Uwo munsi nashimishijwe n’umuriro w’urukundo rw’ababyeyi banjye Tate na Mama by’umwihariko Tate wankomereje umurindi n’ubutwari, na Mama waje kunyumva nyuma yo kubona ko impano yanjye atari iy’abana bakina bishimisha, ahubwo ari inzira y’ubuzima.
Nakomeje imyitozo ntegereje guhamagarwa na APR WFC, sinababasha gutangira champion ku mwanya w’abandi kubera ibyangombwa, ariko ku mukino w’agatatu natangiye kwerekana impano yanjye.
Muri Deuxième Division 2022–2023, 2023–2024, narwaniye ikipe yanjye nk’uwamiza induru amaherezo hakambara. Natsinze ibitego bitatu byabaye urufunguzo rw’inzu y’icyizere bidufasha kuzamuka muri Premier Division.
Nakomeje gukinira APR WFC muri 2024–2025 no 2025–2026, kandi noneho nagiriwe andi mahirwe mu Gushyingo, mpamagarwa muri National Team Senior.
Ibyankomereye mbere yo gutangira gukina umupira:"Mama ntiyabishakaga Yari azi uko bamwe mu bakinnyi bitwara, atinya ko inzira mbyirukiyemo ari iy’abatagira icyubahiro. Ariko burya icyizere gitsinda impungenge. Ubwitange bwanjye bwamwerekanye ko impano yanjye iri mu rugero, ko intego zanjye zifite ishema. Ubu ni we muntu unsobanukirwa kurusha abandi bose.
Ndashimira by’umwihariko Nyakwigendera Nzabonimpa Anne Imana ikomeze imumpere iruhuko ridashira na Byabuze Gatibito. Gatibito ntiyambereye president gusa yambereye umubyeyi, umurinzi, n’inkingi ya gihamya y’urugendo rwanjye.
Ubutumwa mbwira abakobwa bagenzi banjye
Ikintu nabwira abakobwa, cyane cyane abakina umupira w’amaguru:
TINYUKA.
Tinya icyagutera ubwoba, ariko ntutinye guharanira inzozi zawe. Mufite uburenganzira bwo kwiyumva nk’ababigize umwuga, si iby’abakinira kwishimisha.
Ababyeyi nabo, ndabasaba kumva abana babo,abakobwa bafite impano nk’abahungu. Kubashyigikira ni yo mfura y’iterambere.
Kandi ndasaba abayobozi b’umupira w’abari n’abategarugori mu Rwanda gukomeza kutuvugira, kuturengera, no kutwereka ko natwe dufite urubuga rwacu mu mupira w’isi.
Written: MIGISHA Janviére