INDAHANGARWA WFC na BUGESERA WFC mu mukino w’ishyiraniro warangiye ari ibitego 2–2
Kuri uyu munsi Indahangarwa WFC yakiriye Bugesera WFC mu mukino wari utegerejwe na benshi, haba mu bafana ndetse no mu bakunzi b’iyi shampiyona y'abari n'ategarugori muri rusange. Byari ibirori ku kibuga, umwuka w’umukino wuzuye mu kirere nk’uko imvura y’ibitego nayo yaje kugushuka ku mpande zombi.
Indahangarwa WFC yatangiye umukino yihagazeho, yerekana ko imbere y’abafana bayo ntaho yemerera Bugesera WFC kunyura. Abakobwa bayo bahise babona igitego cya mbere gisa n’icyanyeganyeje ikibuga, abafana barahaguruka, induru y’ibyishimo, bamera nk’inkingi z’ibuye zihatse ishyamba ry’umunezero.
Bugesera WFC ntiyacitse intege nk’ikipe isanzwe izwiho kutorohera uwo bahanganye, yihinnye ku kazi, irakaza umurego itsinda igitego cyo kwishyura ni igitego cyaje gikomye amahoro ku bakunzi bayo, gisubiza umukino mu murongo, kigashyiraho ko uyu munsi nta ruhande rwemeye kwikururira isoni.
Umukino wakomeje kuba umuraza, buri kipe ikina nk’aho ari ho hishingiye ejo hazaza buri ruhande rwabonaga uburyo, umupira uhinduranya intego nk’umuserebanya w’umuyaga. Indahangarwa yongeye kubona igitego cya kabiri cyatumye abafana bayo bongera guhaguruka, bamwe bakoma amashyi abandi basakuza mu misatirizo y’ingabo zivuga ibyo gutsinda.
Ariko Bugesera WFC, idashobora kwemera gutsindwa itarwana, yaje kugaruka mu mukino mu minota y’ama nyuma, itsinda igitego cya kabiri cyatumye byose byongera kujya ku munzani umwe. Ni igitego cyasigiye abafana umwuka w’ubutwari, kiruhura umutima w’abari batangiye kwiheba.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2–2, itsinda ntiryabonetse, ariko ubugiraneza bw’umupira bwigaragaje. Byari ibirori, byari ubushyamirane bw’inyabunini, kandi byari isomo ko umukino udasozwa kugeza umusifuzi avuze ifirimbi ya nyuma.
Uyu mukino wahuje Indahangarwa WFC na Bugesera WFC waranzwe n’isura y’ubuhangana n’imbaraga ku mpande zombi nubwo buri kipe yagerageje gukora ibishoboka ngo igaruke mu rugo itsinze, uburyo bwo gutsinda bwabonetse ku mpande zombi bungana, bituma umukino urangira ari 2–2 iri tangariza ryagaragaje ko aya makipe yombi afite ubushake, ubuhanga n’umurava, kandi ko urugendo rwa shampiyona rukomeza gufunganye no gutanga amatsiko ku bakunzi b’umupira w’abari n'abategarugori
Uko amakipe yombi yitwaye mumikino itandatu ishize kugeza kuri uyu munsi wanone kumpande zombi:
INDAHANGARWA WFC
Indahangarwa WFC 2 - 0 Muhazi WFC
Indahangarwa WFC 2 - 1 Inyemera WFC
Indahangarwa WFC 8 - Nyagatare WFC
Indahangarwa WFC 3 - 1 forever WFC
Indahangarwa WFC 0 - 0 Kamonyi WFC
Indahangarwa WFC 3 - 3 Macuba WFC
Indahangarwa WFC 2 - 2 Bugesera WFC
BUGESERA WFC
Bugesera WFC 0 - 3 Kamonyi WFC
Bugesera WFC 0 - 2 Macuba WFC
Bugesera WFC 0 - 1 Apr WFC
Bugesera WFC 1 - 0 As Kigali WFC
Bugesera WFC 1 - 2 Police WFC
Bugesera WFC 0 - 2 Rayon sport WFC
Bugesera WFC 2 - 2 Indahangarwa WFC
Written : Migisha Janviére
Courage mwana wacu tukuri inyuma 💪🏿