BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

Muhazi WFC Vs Macuba WFC

Muhazi WFC Vs Macuba WFC

Muhazi WFC 1–1 Macuba WFC

‎Mu mukino wari witezwe na benshi, Muhazi WFC yakiriye Macuba WFC ku kibuga cyayo, maze abafana bombi bahagurukana ishyaka ridasanzwe icyari cyitezwe kuba iserukiramuco ry’ibitego cyahindutse urugamba rukaze rwo guhangana imura n’imura.

‎Ku minota ya mbere, Muhazi WFC yinjiranye umuvuduko wo hejuru, abakinnyi bayo bashyiraho igitutu gikomeye ku izamu rya Macuba umupira bawutamiranye nk’abahanganye ku rubingo, buri ruhande rwerekana ko rutaje gutanga ikintu na kimwe ku buntu nyuma y’iminota mike, Muhazi WFC yabonye igitego cyatse umutima w’abafana, barahaguruka babyina n’ibyishimo byinshi nk’abatsinze igikombe.

‎Ariko Macuba WFC ntiyigeze yemera gupfira ubusa bagaruye imbaraga nk’inkubi y’umuyaga, bongera kuba umwe, maze mu gace ka kabiri k’umukino batsa umuriro mu kibuga umupira ni wo wari uvuga, amaguru aruhukira umuziki wawo nti byatinze, Macuba ibona igitego cyo kwishyura cyatumye icyanya cy’abafana babo kiririmbira rimwe, bafata icyanga cy’intsinzi bari baziko igiye kubageraho.

‎Iminota ya nyuma y’umukino yari imbona nkubone amahirwe atandukanye ku mpande zombi, amashoti yagonze imipira y’amaboko y’abanyezamu, abandi bakayohereza hejuru y’izamu nk’abirukira amahirwe y’iminota ya nyuma ariko nta yandi majwi y’imipira yarenze umurongo w’izamu wongere guhagurutsa abafana.

‎Umukino wasezereye amakipe yombi anganyije 1–1, ariko urugamba bari batanye rurasiga buri wese yumvise ko uyu munsi ikibuga cyabaye urusengero rw’umupira w’amaguru aho ubwitange, imbaraga n’ishyaka byahuriranye kugeza ku munota wa nyuma.

‎Ku ruhande rwa Muhazi WFC, umukino warangiye werekana ko bafite ubushobozi bwo gutangira neza no gushyira igitutu ku mukeba, ariko hakiriho gukosora mu gusoza amasabukuru y’ibitego kugira ngo batsindire imbere y’abafana babo.

‎Ku ruhande rwa Macuba WFC, kwishyura igitego bari batsinzwe byerekanye imbaraga n’umutima wo kudacika intege. Ni ikipe yerekanye ubugumana n’ubushake bwo guhangana kugeza ku munota wa nyuma.

‎Amakipe yombi yagaragaje ko afite ubushake bwo kuzamura urwego, kandi inganya ya 1–1 isiga buri ruhande rufite ibyo rwungutse n’ibyo rugomba kunoza mu mikino iri imbere.

 

MUHAZI   WFC

‎Muhazi WFC 0 - 2 Indahangarwa WFC 

‎Muhazi WFC 0 - 3 Apr WFC

‎Muhazi WFC 2 - 6 Inyemera WFC 

‎Muhazi WFC 2 - 0 Nyagatare WFC 

‎Muhazi WFC 0 - 1 Forever WFC 

‎Muhazi WFC 0 - 2 Kamonyi WFC 

‎Muhazi WFC 1 - 1 Macuba WFC 

MACUBA WFC

‎Macuba WFC 1 - 0 Apr WFC

‎Macuba WFC 2 - 0 Bugesera WFC 

‎Macuba WFC 1 - 1 As Kigali WFC 

‎Macuba WFC 0 - 3 Police WFC 

‎Macuba WFC 0 - 3 Rayon sport WFC 

‎Macuba WFC 3 - 3 Indahangarwa WFC

‎Macuba WFC 1 - 1 Muhazi WFC 

‎Written: Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!