Ikipe y’Igihugu ya Basketball ya 3x3 y’Abagore y’u Rwanda ikomeje kwandika urupapuro rushya mu mateka y’uyu mukino, nyuma yo kugera i Antananarivo muri Madagascar aho yitabiriye irushanwa rya 2025 FIBA 3x3 Africa Cup. Uhereye ku munsi waryo wa mbere, tariki ya 5 Ukuboza 2025, iyi kipe yatangiranye isura y’intare ishyushanije, itangira urugendo rwayo mu buryo butera ishema abakunzi b’umukino w’intoki mu Rwanda.
Mu mukino wa mbere, abakinnyi b’u Rwanda bakinnye nk’abazinduwe n’imbaga y’amashimwe, batsinda Botswana 9 - 21 Rwanda, umukino wababereye nk’akandi kumasha ko kwerekana imbaraga n’umuvuduko mushya bazanye muri iri rushanwa. Ntibyatinze, bongera kwerekana umutima wo kudacika intege batsinda Kenya 12 – 15 Rwanda, umukino watumye abakunzi babo barushaho kwizera ko urugendo rutangiye rugana ku rwego rwo hejuru.
Kuri uyu munsi ukurikira, ikipe y’u Rwanda yongeye gutanga isomo ry’uko icyerekezo cyabo ari intsinzi gusa, itsinda Comoros 10 – 22 Rwanda ,mu mukino wabereye nk’amarembo y’umuriro yerekana ko aba bakinnyi bafite umurava, ubumwe n’ubuhanga buri gutuma bicara ku ntebe y’imbere.
Imikino ya mbere yose iyi kipe ikinishije imaze kuyitsinda mu buryo bwihagazeho, bigaragaza ko u Rwanda rwinjiye muri iri rushanwa rufite intego yo kugera kure ndetse no guharanira ikamba mu buryo bugaragara. Uko iminsi yicuma ni ko icyizere cy’abanyarwanda cyiyongera, abakinnyi b’i Rwanda bakaba basigayemo gukomeza guhagararira igihugu cyabo mu bwitange no mu bugwaneza bw’abo bataragirwa n’umukino.
Written: Migisha Janviére