Ikipe y’abakobwa b’U15 mu rugamba rw’icyizere i Kampala
Ikipe y’abakobwa b’U15 ihagarariye u Rwanda iri mu irushanwa rya 2026 CAF African Schools Championship – CECAFA Zonal Qualifiers rikomeje kubera i Kampala. Kuri uyu munsi, ni bwo bakinnye umukino wabo wa mbere bahura n’igihugu cyakiriye irushanwa Uganda. Nubwo bakinnye bafite ishyaka n’umutima wo kurwanira ibendera, Uganda yabashije kubatsinda ibitego 2–0.
Nta gucika intege, aba bakobwa bakiri bato berekanye ubudahangarwa bwinshi. Mu mukino wa kabiri bahise bakina na Kenya, berekana impinduka n’ubwitange bwihariye umukino warangiye banganyije, bagaragaza ko bakwiye kubahwa kandi ko bafite ubushobozi bwo guhangana mu ruhando mpuzamahanga.
Nubwo urugendo rutoroshye, iyi kipe irakomeje kwiyubakira icyizere, buri mukino ukaba ubahesha isomo n’imbaraga nshyashya. Amahirwe aracyahari, icyizere kiracyari cyose kandi buri munota uri mu kibuga uba ari intambwe nziza igana ku ntsinzi.
Icyo bakongeramo cyangwa kibura mu mikino:
— Ubushishozi mu gusatira (finishing) kugira ngo babashe guhindura amahirwe ibitego
— Gukomera ku mupira no kwihanganira igitutu cy’amakipe akomeye
— Kwihuza kurushaho hagati y’abakinnyi no gucunga neza iminota ya nyuma
— No gukomeza icyizere n’ubushake bwo guhatana, kuko ni cyo gituma batsinda intambara nyinshi kurusha uko babyitega
Aba bakobwa baracyahagaze, baracyari mu rugendo, kandi u Rwanda rurarinze ruteshuka inyuma yabo. Intsinzi iracyashoboka kandi urugamba ruracyari rugikomeje.
Written: Migisha Janviére