IMIKINO ISOZA PHASE YA MBERE YA RWANDA WOMEN’S SUPER LEAGUE 2025 –2026 YAKOMEJE KUGARAGAZA AMARUSHANWA AKOMEYE N’IMPINDUKA KU RUTONDE RW’AGATEGANYO ⚽️
Imikino isoza Phase ya mbere ya Rwanda Women’s Super League yakinwe ku munsi wa 11, aho amakipe yose yitabiriye shampiyona yakomeje kwerekana imbaraga n’ishyaka mu guhatanira intsinzi n’amanota y’ingenzi.
Ibyavuye mu mikino y’umunsi wa 11:
APR WFC 0–1 Indahangarwa WFC
Muhazi United WFC 0–0 Rayon Sport WFC
Inyemera WFC 1–1 Police WFC
Nyagatare WFC 0–1 AS Kigali WFC
Forever WFC 1–2 Bugesera WFC
Kamonyi WFC 1–0 Macuba WFC
Iyi mikino yagaragayemo impinduka zitandukanye aho Indahangarwa WFC yabashije gutsinda APR WFC igitego 1–0, intsinzi yabafashije gukomeza kwegera imyanya ya mbere. Police WFC na Inyemera WFC zanganyije igitego 1–1, umukino utabujije Police gukomeza kuyobora urutonde.
Rayon Sport WFC yanganyije n’Muhazi United WFC 0–0, mu gihe AS Kigali WFC yabonye amanota atatu itsinze Nyagatare WFC igitego 1–0.
Bugesera WFC yakomeje kugaragaza ko iri mu bihe byiza itsinda Forever WFC ibitego 2–1, naho Kamonyi WFC itsinda Macuba WFC igitego 1–0.
Nyuma y’iyi mikino yose, uko amakipe asoje Phase ya mbere ahagaze ku rutonde rw’agateganyo n’amanota byagaragaye ku buryo bukurikira:
| No | Amakipe | Amanota |
| 1. | Police WFC | – 27 pts |
| 2. | Rayon Sport WFC | – 24 pts |
| 3. | Indahangarwa WFC | – 22 pts |
| 4. | Kamonyi WFC | – 20 pts |
| 5. | APR WFC | – 18 pts |
| 6. | Macuba WFC | – 18 pts |
| 7. | Inyemera WFC | – 16 pts |
| 8. | Bugesera WFC | – 13 pts |
| 9. | Forever WFC | – 9 pts |
| 10. | AS Kigali WFC | – 9 pts |
| 11. | Muhazi United WFC | – 8 pts |
| 12. | Nyagatare WFC | – 0 pts |
Iyi mibare igaragaza ko amakipe yo hejuru ahanganye cyane, aho itandukaniro ry’amanota hagati y’iya mbere n’iya kane ritari rinini, bigaragaza ko Phase ya kabiri izaba irimo guhatana gukomeye.
Shampiyona y’abagore ikomeje kuba isoko y’amarushanwa akomeye, impano nshya n’iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, aho buri mukino uba ufite icyo uhindura ku rutonde.
Mu gihe hategerejwe gutangira Phase ya kabiri, abakunzi b’umupira w’abagore biteze imikino irushijeho kuba myiza, irimo ishyaka n’ihangana rikomeye hagati y’amakipe ahatanira imyanya myiza n’igikombe cya shampiyona.
Rwanda Women’s Super League ikomeje gutanga ibyishimo n’icyizere cy’ahazaza h’umupira w’abagore mu Rwanda.
ICYITEZWEMO MURI PHASE RETURN
Isozwa rya Phase ya mbere ya Rwanda Women’s Super League 2025–2026 ryasize ishusho igaragaza neza uko shampiyona ihagaze, aho amakipe akomeye akomeje guhatana ku myanya ya mbere, mu gihe andi agomba kongera imbaraga kugira ngo abashe kwitwara neza mu mikino ya Phase return.
Mu mikino igiye gukurikiraho, Police WFC izaba igomba gukomeza umuvuduko wayo n’umusaruro mwiza kugira ngo irinde umwanya wa mbere, mu gihe Rayon Sport WFC na Indahangarwa WFC bazaba barwana no kuyihiga no kuyitwara igikombe. Kamonyi WFC, APR WFC na Macuba WFC nabo bazasabwa kongera imbaraga no gukosora aho bagaragaje intege nke kugira ngo bagume mu bahatanira imyanya yo hejuru.
Ku makipe ari hagati mu rutonde nka Inyemera WFC na Bugesera WFC, Phase return izaba ari amahirwe yo gukomeza kuzamura urwego no gushaka amanota abafasha kwegera imyanya myiza. Naho Forever WFC, AS Kigali WFC na Muhazi United WFC, bazasabwa gukoresha neza aya mezi yo kwitegura, bakongera imbaraga mu bakinnyi no mu mikinire kugira ngo bahunge imyanya yo hasi.
Ku ruhande rwa Nyagatare WFC, Phase return izaba ari igihe cyo kwiyubaka bundi bushya, gushaka intsinzi ya mbere no kwerekana ko ishobora guhindura amateka yayo muri shampiyona.
Muri rusange, Phase return irateganyijwe kuba irimo amarushanwa akomeye kurushaho, aho buri kipe izaba ifite intego yayo: guhatanira igikombe, imyanya myiza ku rutonde cyangwa kwirinda gusubira inyuma. Abakunzi b’umupira w’abagore bakomeje gutegereza imikino irimo ishyaka, ubuhanga n’amarangamutima menshi.
Rwanda Women’s Super League igiye gukomeza gutanga ibyishimo n’icyizere cy’ejo hazaza h’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.
Written by Migisha Janviére