BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

U Rwanda rwegukanye umudali wa mbere wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

U Rwanda rwegukanye umudali wa mbere wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Akimana Donatha yegukanye umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17 mu gusiganwa mu muhanda muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2025.
Kuva ku wa Kane mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya hari kubera shampiyona Nyafurika y’Amagare yitabiriwe n’ibihugu 30.

Ku munsi wa mbere abakinnyi basiganwe n’ibihe ku giti cyabo, hanyuma ejo haba gusiganwa mu muhanda.

Icyiciro cyabanje gukinwa ni icy’amakipe y’abagore n’abagabo bavanze basiganwa n’ibihe aho ikipe y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ abakinnyi batandatu barimo abagore batatu n’abagabo batatu.

Abo ni Mugisha Moise, Nsengiyumva Shemu, Tuyizere Etienne, Ingabire Diane, Nirere Xaveline na Ntakirutimana Martha.

Aba basoreje ku mwanya wa kabiri babona umudali w’Umuringa bakoresheje igiteranyo cy’iminota 35 n’amasegonda 24.

Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Maurice ni yo yabaye iya mbere isigaho u Rwanda iby’ijana bitatu (amatsiyerise atatu). Algeria yabaye iya gatatu irushwa amasegonda 53.

 

 


 

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!