BREAKING rambura and gakenke ladies set for a special showdown! rambura na gakenke ladies mu mukino udasanzwe munyankaka ancilla takes charge at rambura wfc munyankaka ancilla ayoboye rambura wfc she-amavubi seek revenge!

Munyankaka Ancilla ayoboye Rambura WFC

Munyankaka Ancilla ayoboye Rambura WFC

Munyankaka Ancilla ayoboye Rambura WFC

 

Munyankaka Ancilla yagizwe Perezida mushya wa Rambura Women FC, ikipe igiye kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru w’Abagore mu Rwanda, nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’Inteko Rusange ya Rambura Women Football Club yateranye ku wa 8 Ukwakira 2026, aho Munyankaka Ancilla 

 

yagiriwe icyizere cyo kuyobora iyi kipe mu rugendo rushya rwo gushaka iterambere n’umusaruro ushimishije.

 

Munyankaka Ancilla si mushya mu mupira w’amaguru w’Abagore, kuko asanzwe afite ubunararibonye muri uru rwego. Yigeze kuba Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA, ndetse anagira uruhare mu buyobozi bw’ikipe ya Inyemera.

 

Kugirwa Perezida wa Rambura WFC ni intambwe ikomeye kuri iyi kipe iherutse kubona itike yo gukina mu Cyiciro cya Mbere. Ibi biratanga icyizere cy’uko ubuyobozi bushya bushobora kuzagira uruhare mu gukomeza kubaka ikipe ikomeye, guteza imbere impano z’abakinnyi no guhatanira imyanya myiza muri shampiyona.

Abakunzi ba Rambura WFC bafite amatsiko yo kureba icyerekezo gishya iyi kipe izafata, mu gihe igiye guhangana n’amakipe akomeye asanzwe akina mu cyiciro cya mbere. Ese Munyankaka Ancilla azabasha guhindura Rambura WFC ikipe ihiga izindi, igasiga izina rikomeye mu mupira w’amaguru w’Abagore mu Rwanda? Igihe ni cyo kizabitanga igisubizo! 

 

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!