Rambura na Gakenke Ladies mu mukino udasanzwe
Ikipe ya Rambura WFC na Gakenke Ladies ni zo zizahurira mu mukino wihariye wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro, uzaba ku wa 15 Ukwakira 2026, mu Karere ka Gakenke.
Uyu mukino uzaba ari umwanya ukomeye wo kwishimira uruhare rw’abagore bo mu cyaro mu iterambere rya siporo, cyane cyane umupira w’amaguru, ndetse no kugaragaza impano z’abakobwa bakomeje kwitwara neza muri uyu mukino.
FERWAFA yatangiye kwizihiza uyu munsi mu 2025, ubwo hategurwaga umukino wahuje abahoze bakina umupira w’amaguru w’Abagore, ukabera mu Karere ka Ngoma.
Kuri iyi nshuro, amaso yose azaba ahanzwe kuri Rambura WFC na Gakenke Ladies, amakipe aherutse kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere. Ni umukino uzaba urimo guhatanira ishema, kwerekana impano no guha agaciro umugore wo mu cyaro
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere