POLICE WVC ITSINZE KEPLER WVC MU MUKINO WA MBERE WA PLAYOFFS
Ikipe ya Police Women Volleyball Club mu cyiciro cy’abagore yitwaye neza itsinda ikipe ya Kepler Women Volleyball Club amaseti 3–0 mu mukino wa mbere wa ½ cya nyuma cya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda (RNVL 2025–2026).
Uyu mukino wabereye muri Petit Stade, aho amakipe yombi yagaragaje imbaraga n’ishyaka ryo gutangira neza imikino ya kamarampaka.
Iseti ya mbere yagaragayemo guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi, ariko Police WVC iza kuyegukana ku manota 25 kuri 23 ya Kepler WVC.
Mu iseti ya kabiri, umukino warushijeho gukomera cyane kuko amakipe yombi yanganyaga amanota kenshi. Icyakora Police WVC yaje kuyegukana ku manota 30 kuri 28, igaragaza ubuhanga n’ubunararibonye mu minota ya nyuma.
Mu iseti ya gatatu, Police WVC yakomeje kwerekana imbaraga nyinshi mu gusatira no mu kugarira, bituma itsinda Kepler WVC ku manota 25 kuri 14, ihita yegukana umukino amaseti 3–0.
Iyi ntsinzi itumye Police WVC itangira neza urugendo rwo gushaka kugera ku mukino wa nyuma, mu gihe Kepler WVC izasabwa kongera imbaraga mu mikino itaha niba ishaka kugaruka muri iri rushanwa.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére