Forever WFC 0–3 Inyemera WFC
⚽ Abatsinze ibitego:
Mutuyimana Sandrine – ibitego 2
Mutuyimana Albertina – igitego 1
Uyu munsi Inyemera WFC yatsindiye ku kibuga cya Forever WFC ibitego 3–0, ishimangira ko iri mu bihe byiza cyane mu mikino iheruka.
Inyemera yariri k'umwanya wa karindwi (7) ifite amanota atandatu (6) kuri ubu ikaba yegukanye andi manota atatu (3) iyakuye kuri Forever wfc yagaragaje umuvuduko n’ubushobozi bwo guhinduranya imipira byatungarije ubwirinzi bwa Forever. Uko iminota yageraga imbere niko Inyemera yarushaga kwigaragaza.
⚽ Abatsinze ibitego
1. Mutuyimana Albertina yafunguye amazamu atera penalty nyuma yo gufata neza umupira no kuwushyira mu rushundura neza atsinda igitego cya mbere nyuma yuko bakoreye ikosa umukinnyi bakinana.
2. Nyuma y’iminota mike, Mutuyimana Sandrine yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri cyiza cyane.
3. Mu gice cya kabiri, Mutuyimana Sandrine yongeye kwerekana ubukana, atsinda igitego cya gatatu, kiba n’icya nyuma mu mukino, cyuzuza doubles kuri we.
Forever iri k'umwanya wa munani (8) ifite amanota ane (4) kuri ubu ikaba yatakaje nyuma yo gutsinda n'Inyemera wfc yagerageje kugaruka mu mukino ariko ubusatirizi bwa Inyemera bwakomeje kubakuraho umutuzo. Ubwugarizi bwabo bwahuye n’akazi katoroshye karengeje ubushobozi bw’uyu munsi.
Twaganiriye numwe mubakinnyi bitwaye neza agira icyo atubwira
Mutuyimana Sandrine ati"Twaje twiteguye neza cyane dufite intego yo gutsinda kuko twari dukeneye amanota atatu kuko twifuza kujya mu makipe ane yambere ayoboye urutonde rwa Champion,icyo nasaba abafana bacu n'ugukomeza kudushyigikira kuko intego yacu n'ugutsinda."
Written: Mugisha Janviére