RAYON SPORTS WFC YAGEZE MURI 1/2 ITSINZE APR WFC MU GIKOMBE CY’AMAHORO
Mu mukino w’ishiraniro wabaye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinze APR WFC ibitego 2-1, ihita ibona itike ya 1/2 (½) ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Uyu mukino wari ukomeye cyane, amakipe yombi agaragaza guhatanira intsinzi kugeza ku munota wa nyuma.
Rayon Sports WFC yatangiye umukino isatira cyane, maze ku munota wa 34, Mukeshimana Dorothee atsinda igitego cya mbere, ashyira ikipe ye imbere. APR WFC yakomeje gushaka uko yishyura, ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bukomeza kwihagararaho neza.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports WFC yakomeje gukina neza no gusatira, biza kuyihira ku munota wa 60, ubwo Umwali Uwase Dudja yatsindaga igitego cya kabiri, akomeza gushimangira intsinzi y’ikipe ye. APR WFC yaje kubona igitego kimwe, ariko nticyari gihagije ngo ihindure amateka y’umukino.
Iyi ntsinzi yahesheje Rayon Sports WFC kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya kane yikurikiranya, ibintu bigaragaza imbaraga n’uruhare rwayo rukomeye muri ruhago y’abagore mu Rwanda.
Rayon Sports WFC ikomeje kwiyereka abafana bayo nk’ikipe ifite intego yo gutwara Igikombe cy’Amahoro, mu gihe APR WFC isezerewe itarashoboye kugera ku nzozi zayo.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére
Rayon sport, that's the only team to fall for 👌👌