Kamonyi WFC 2–0 Muhazi WFC
Mu kibuga cya Kamonyi hanezerewe abafana baje ku bwinshi, bari bazi ko uyu mukino uzaba ari ishiraniro. Kamonyi WFC yakiriye Muhazi WFC mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru m'abari n'abategarugori
Ubwo umukino watangiraga Kamonyi WFC yahise yerekana ko itari yaje gukina gusa ahubwo iyaje kwandika urundi rupapuro mu mateka yayo
Ishimwe yatsinze igitego cya mbere mu buryo bwatunguye buri wese.
Yahawe umupira muremure, arawutera bityo nk’uyoboye ingabo zigiye mu rugamba.
Abafana bahise bavuga ngo:
“Uyu mukobwa afite amaguru asa n’atwaye ibanga!”
Umuzamu wa Muhazi yari ahagaze, ariko umupira uramucika nk’uwamuhozemo ubutumwa bwihariye.
Nyuma y'iminota mike Ishimwe yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo kongera gufata icyemezo cyo gushimisha abantu bakunda imikino y'abari n'ategarugori
yongeye gutera umupira umeze nk'urashyingura icyizere cy’abarwanashyaka ba Muhazi.
Abakunzi ba Kamonyi barahagurutse, abandi bakavuga bati:
“Uwo mwana arashobora kuba afite amavuta y’inzovu mu birenge, umupira uramutumva!”
Ishimwe yatsinze igitego cyabaye nk’ikirango cy’umunsi cy'uzuyemo imbaraga, icyizere n’ubuhanga bw’umukinnyi uzi icyo ashaka.
Kamonyi yakinaga nk’ikipe ifite izuba mu biganza.Muhazi yo isa n’iyahuye n’umuyaga wo mu misozi miremire.
Abafana b’uruhande rwa Kamonyi bari mu byishimo byasembuwe n’amakabya menshi, basakuza ngo:
“Ishimwe ni umuhero utazimika!”
Kamonyi WFC kuri ubu ikaba yariri k'umwanya wa gatandatu(6) n'amanota umunani(8) nyuma yo gutsinda Muhazi wfc ikaba yegukanye andi manota atatu (3) yishimira intsinzi nziza mu rugo,Ishimwe yandika izina rye mu mitima y’abafana,Muhazi WFC kuri ubu ikaba yariri k'umwanya cumi na rimwe (11) ikaba yongeye gutakaza nyuma yo gutsindwa na kamonyi wfc ihesha abafana bayo icyizere ko hari byinshi ishobora kuvana muri aya masomo no kongera imbaraga mu mikinire no mu bwugarizi.
Uko Kamonyi wfc yitwaye mumikino itanu ishize kugeza kuri uyu munsi wanone:
Kamonyi wfc 3 - 0 Bugesera wfc
Kamonyi wfc 0 - 0 As Kigali wfc
Kamonyi wfc 0 - 6 Police wfc
Kamonyi wfc 3 - 2 Rayon sport wfc
Kamonyi wfc 0 - 0 Indahangarwa wfc
Kamonyi wfc 2 - 0 Muhazi wfc
Written: Migisha Janviére
Courage bashiki bacu tubari inyuma 💪🏿💪🏿💪🏿