PSG FOOTBALL ACADEMY YEGUKANYE IGIKOMBE CYA FIFA TDS RWANDA U16 GIRLS
PSG Football Academy yegukanye igikombe cya FIFA TDS Competitions Rwanda U16 (Girls) nyuma yo gutsinda GS APE Rugunga kuri penaliti 8-7, nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino wa nyuma.
Uyu mukino waranzwe n'ihangana rikomeye n'ishyaka ryinshi, aho amakipe yombi yagaragaje impano n'urwego rwiza rw'abakobwa bakiri bato. Nyuma y'uko iminota isanzwe irangiye amakipe anganya, hitabajwe penaliti, maze PSG Football Academy izitsindamo neza yegukana igikombe.
Iri rushanwa rya FIFA TDS rikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umupira w'amaguru w'abakobwa mu Rwanda, rihesha urubuga impano zikiri nto no kuzitegura kuzavamo abakinnyi bazahagararira igihugu mu bihe biri imbere.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére