BREAKING uwimbabazi immaculée joins apr wfc! uwimbabazi immaculée yerekeje muri apr wfc! rudasingwa leaves rayon sports rudasingwa yasezeye rayon sports 🇷🇼 minister nelly mukazayire praises rwanda’s women’s volleyball team

🇷🇼🔥 U RWANDA RWINJIYE MURI ½ CY’IGIKOMBE CYA AFRIKA!

🇷🇼🔥 U RWANDA RWINJIYE MURI ½ CY’IGIKOMBE CYA AFRIKA!

🇷🇼🔥 U RWANDA RWINJIYE MURI ½ CY’IGIKOMBE CYA AFRIKA!

 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yakoze akazi katoroshye, isezerera Ghana iyitsinze amaseti 3-1, ihita yerekeza muri ½ cy’Igikombe cya Afurika!

 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda 🇷🇼 ya Volleyball 🏐 mu bagore ikomeje kwandika amateka akomeye mu marushanwa y’Igikombe cya Afurika, nyuma yo kubona itike ya ½, isezereye Ghana 🇬🇭 mu mukino waranzwe n’imbaraga, guhangana ndetse n’ishyaka rikomeye.

U Rwanda rwatangiye umukino neza cyane, rwereka Ghana ko rutari rwaje gukina gusa ahubwo ko rwari rwiteguye kurwanira umwanya wo gukomeza. Mu iseti ya mbere, Abanyarwanda bigaragaje neza maze bayitsinda ku manota 25-17, batangira gushyira igitutu kuri Ghana.

Ghana ntiyacitse intege, ahubwo yagarutse ikomeye mu iseti ya kabiri. Ni yo seti yaranzwe n’ihangana rikomeye kurusha izindi, kuko amakipe yombi yakomeje gusimburana imbere kugeza ubwo Ghana yegukanye iyo seti ku manota 26-24, bituma umukino uba 1-1.

Nyuma yo kunganya amaseti, ikipe y’u Rwanda yongeye kugaruka mu mukino ifite imbaraga nyinshi. Mu iseti ya gatatu, u Rwanda rwakomeje gukina neza, rukora amanota akomeye maze rutsinda Ghana 25-19, rwongera kujya imbere ku maseti 2-1.

Mu iseti ya kane, u Rwanda rwari rufite intego yo kurangiza umukino rutiriwe rugera mu iseti ya gatanu. Abakobwa b’u Rwanda bakomeje kotsa igitutu Ghana, amaherezo barayitsinda 25-18, bihita biha u Rwanda intsinzi y’amaseti 3-1.

 

Iyi ntsinzi yahise ituma u Rwanda rugera muri ½ cy’Igikombe cya Afurika, aho ruri mu makipe ane akomeye asigaye ahatanira igikombe. 🇷🇼🔥

 

Mu mikino ya ½, u Rwanda ruzategereza kumenya ikipe ruzahura na yo hagati ya Tunisia 🇹🇳 na Egypt 🇪🇬, zizahangana zihatanira itike yo gukomeza.

 

Abakobwa b’u Rwanda rero basigaje intambwe imwe ngo begere cyane ku mukino wa nyuma, mu rugendo rushobora guhesha igihugu ishema rikomeye ku ruhando rwa Volleyball nyafurika. 🇷🇼🏐🔥

 

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere

 

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!