BREAKING uwimbabazi immaculée joins apr wfc! uwimbabazi immaculée yerekeje muri apr wfc! rudasingwa leaves rayon sports rudasingwa yasezeye rayon sports 🇷🇼 minister nelly mukazayire praises rwanda’s women’s volleyball team

🇷🇼 Minisitiri Nelly Mukazayire yashimiye abakobwa b’u Rwanda

🇷🇼 Minisitiri Nelly Mukazayire yashimiye abakobwa b’u Rwanda

🇷🇼 Minisitiri Nelly Mukazayire yashimiye abakobwa b’u Rwanda

 

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye byimazeyo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’abagore nyuma yo kwitwara neza mu Gikombe cya Afurika, ikagera muri ½ cy’irangiza.

Mukazayire yashimye umurava, ubwitange n’umwuka wo kurwanira ibendera ry’igihugu aba bakobwa bagaragaje kuva irushanwa ryatangira. Yabasabye gukomeza gukina bafite icyizere, kwitanga kugeza ku munota wa nyuma no guharanira kuzana intsinzi ishimisha Abanyarwanda.

Ati: “Mwarakoze cyane ku byo mumaze kugeraho. U Rwanda rurabishimira kandi rurabashyigikiye. Mukomeze mutange byose ku kibuga.”

U Rwanda ubu ruri kwitegura Misiri 🇪🇬, umukino ukomeye ushobora gufungura amarembo y’umukino wa nyuma. Abakobwa b’u Rwanda bafite amahirwe yo gukomeza gutungura Afurika no kwandika amateka mashya muri Volleyball.

Description: C:\Users\man20\AppData\Local\Microsoft\Windows\INetCache\Content.Word\WhatsApp Image 2026-09-02 at 10.01.46 PM.JPEG

🔥 Intambara ikomeye irategerejwe! Abanyarwanda bose amaso bayerekeje kuri iyi kipe y’igihugu, bizeye ko izakomeza urugendo rwayo igana ku gikombe.

 

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!