Nyagatare WFC 0–1 Forever WFC
Uyu munsi ku kibuga cya Nyagatare hahiriwe umunezero, abafana buzuye icyizere ko ikipe yabo igiye gukomeza guharanira intsinzi. Ariko umurongo w’umukino waje gufata isura idasanzwe, mu buryo butunguranye
Nyagatare WFC yatangiye umukino ifite inyota yo gutsinda, ariko Forever WFC yo isa n’iyari yaje ifite ubutumwa bwihariye bwo kugaragaza ko ikintu kimwe gusa igitego kimwe gishobora guhindura amateka y’umunsi.
Igice cya mbere: Nyagatare irasatira, Forever irihisha amacenga
Mu minota ya mbere, Forever WFC yateye inshundura inshuro nyinshi, ariko umupira wanga kwinjira nk’uwafunze amaso, ugahinduka nk’agahangana kayobowe n’imbaraga z’ibanga.Nyagatare WFC yo yarwaniraga mu izina ry’umutuzo, isa n’ikina umukino w’ubwenge burenze ubushobozi bw’amaso.
Abafana ba Nyagatare bagakubita agatima ku ntera:
“Ese uyu mupira ufite amayobera?”
Igice cya kabiri: Claudine yinjiza igitego nk’uwabwiye umupira aho unyura
Uyu munsi uwo ni Claudine.
Mu gice cya kabiri,Claudine yakiriye umupira ku murongo w’urubuga rw’amahina nk’umuntu ufite ubutumwa, awutera ishoti riremereye ariko rifite ubwitonzi bw’inkuba yitaye ku rugendo.
Umupira wahise usiga umuzamu wa Nyagatare ahagaze nk’uwafotowe, ujya mu rushundura witonze ariko ufite amababa y’ingufu. Abafana ba Forever barahaguruka, abandi basuka amarira y’ibyishimo.
Abafana ba forever wfc bati:"Guhangana no gutahana intsinzi itavuguruzwa nibyo bituranga"
Nyagatare yo ihita isa n’iyabuze uko yisobanura intsinzi yabacitse nk’amazi afashwe n’umuyaga.
Forever wfc itsinze 1–0 ku gitego cya Claudine mu gice cya kabiri, mu mukino wuzuye imbaraga n’amayobera y’umupira w’amaguru,Forever wfc ikaba yariri k'umwanya wa munani (8) n'amanota ane (4) kuri ubu ikaba yigaragaje yegukana amanota atatu (3), Forever wfc yakomeje kwigaragaza nk’iyafite umwuka wo gutsinda, yongera ingufu n’ubuhanga mu kibuga hagati no ku mpande. Nyagatare wfc ikaba yariri k'umwanya wa nyuma k'urutonde rw'agateganyo nta nota narumiwe ifite kuko imajije gutakaza imikino yose yakinnye, Nyagatare wfc irangiza umukino igikeneye ibisubizo n’icyo gukora kugira ngo itazongera guhura n'umupira wanga kwinjira nk’uwarinze ibanga.
Uko amakipe yombi yitwaye mumikino itandatu ishize kugeza kuri uyu munsi wanone kumpande zombi:
Forever wfc
As Kigali wfc 0 - 0 Forever wfc
Forever wfc 1- 2 Police wfc
Rayon sport wfc 1- 0 Forever wfc
Forever wfc 1 - 3 Indahangarwa wfc
Muhazi wfc 0 - 1 Forever wfc
Forever wfc 0 - 3 Inyemera wfc
Nyagatare wfc 0 - 1 Forever wfc
Nyagatare wfc
Police wfc 3 - 0 Nyagatare wfc
Nyagatare wfc 0 - 8 Rayon sport wfc
Indahangarwa wfc 0 - 8 Nyagatare wfc
Nyagatare wfc 0 - 2 Muhazi wfc
Inyemera wfc 2 - 0 Nyagatare wfc
Nyagatare wfc 0 - 2 Apr wfc
Nyagatare wfc 0 - 1 Forever wfc
Written: MIGISHA Janviére
Courage bakobwa bacu dutewe ishema namwe