Mukagatete ahangana na Real Madrid
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, Emeline Mukagatete, yakomeje kwandika amateka mu mupira w’amaguru wo muri Espagne, ubwo yagaragaraga mu bakinnyi 11 ba mbere ba Femeninas Fuensalida bahuye na Real Madrid Femenino Juvenil A i Valdebebas.
Mukagatete wahoze akinira Rayon Sports, yahawe umwanya wo kwigaragaza imbere y’ikipe ikomeye kandi izwi ku isi, aba umwe mu Banyarwandakazi bakomeje guhesha ishema igihugu binyuze muri siporo.
Uyu mukino wari amahirwe akomeye kuri Mukagatete, kuko kuba umukinnyi ukomoka mu Rwanda yagera ku kibuga cya Valdebebas, ahangana n’ikipe ifite amateka akomeye nka Real Madrid, ari ibintu bidakunze kuboneka buri munsi.
Nubwo Femeninas Fuensalida yagerageje guhangana kugeza ku munota wa nyuma, Real Madrid Femenino Juvenil A yaje gutsinda umukino ibitego 3–1. Gusa, gutsindwa ntibyakuyeho agaciro k’intambwe Mukagatete n’ikipe ye bari bateye kuri uyu munsi udasanzwe.
Kuri Mukagatete, uyu mukino ushobora kuba indi ntambwe mu rugendo rwe rwo gukomeza kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga. Kuba yarabanje mu kibuga ahanganye n’ikipe ikomeye nka Real Madrid ni ubunararibonye bushobora kumufasha gukomeza kuzamura urwego rwe.
Kuva mu Rwanda kugeza muri Espagne, urugendo rwa Mukagatete rukomeje kugaragaza ko impano y’umukinnyi w’Umunyarwandakazi ishobora kugera kure, igasiga ikimenyetso no ku bibuga bikomeye byo ku mugabane w’u Burayi. 🇷🇼⚽️
Uyu mukino kandi wabaye umwanya wo kongera kumenyekanisha izina ry’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abagore, aho Mukagatete yakomeje kuba umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bari gushakisha amahirwe yo kwigaragaza hanze y’igihugu.
Valdebebas yabonye Umunyarwandakazi, Mukagatete ahagararira u Rwanda! 🇷🇼
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere