Simba Queens Zerekeje muri Final!
Simba Queens yakoze ibitangaza, Yanga irarwana biranga! Ikipe y’abakobwa ya Simba Queens yagaragaje imbaraga zidasanzwe itsinda Yanga ku bitego 3–0, ihita ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa ry’igihugu.
Uyu mukino wabaye nk’inkubi y’umuyaga kuri Yanga, kuko Simba Queens yari yiyemeje kuva ku kibuga itsinze. Kuva ku munota wa mbere, abakobwa ba Simba bagaragaje ko bafite intego imwe gusa: kugera muri final no gukomeza urugendo rwo gushaka igikombe.
Ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino byagaragaje ubuhanga, ubwitange n’umwuka wo gukorera hamwe. Yanga yabonye akazi katoroshye, Simba Queens yo ikomeza kwandika amateka!
Iyi ntsinzi kandi yaherekejwe n’ibyishimo byinshi, aho Simba Queens yahawe TZS miliyoni 20 ndetse na televiziyo, nk’ishimwe ry’akazi gakomeye bakoze.
Noneho amaso yose ahanzwe kuri FINAL! 🏆Simba Queens isigaje intambwe imwe gusa ngo yegukane igikombe. Abakobwa b’intare bagiye kongera kugaruka ku rugamba bafite intego yo kurangiza akazi batangiye no kwambikwa ikamba ry’abatware.
Hongera sana Simba Queens! Intare zaratontomye, Yanga iraceceka!
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janvier