BREAKING rambura and gakenke ladies set for a special showdown! rambura na gakenke ladies mu mukino udasanzwe munyankaka ancilla takes charge at rambura wfc munyankaka ancilla ayoboye rambura wfc she-amavubi seek revenge!

She-Amavubi Yiteguye Guhangana na Ethiopia!

She-Amavubi Yiteguye Guhangana na Ethiopia!

She-Amavubi Yiteguye Guhangana na Ethiopia!

 

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, She-Amavubi, yamaze kugera mu mwiherero muri Sainte Famille Hotel, aho yatangiye ku mugaragaro imyiteguro y’umukino ukomeye cyane izahuramo na Ethiopia mu gushaka itike y’Imikino Olempike ya Los Angeles 2028. 

Abakinnyi n’abatoza ba She-Amavubi bamaze kwinjira mu mwiherero bafite intego imwe ikomeye: guhagararira u Rwanda neza no gutangira urugendo rwo gushaka itike y’Olempike batsinze Ethiopia. Ikipe y’u Rwanda irashaka gukoresha imbaraga zayo zose kugira ngo yinjire mu cyiciro gikurikiraho cy’aya majonjora.

Kigali iriteguye kwakira intambara y’amateka!

 

Umukino ubanza hagati ya Rwanda na Ethiopia uteganyijwe kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026, saa 18h00, kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino utegerejwe n’abakunzi ba ruhago nyarwanda, kuko ushobora gutanga isura y’ikipe izaba ifite amahirwe menshi yo gukomeza mu rugendo rwo gushaka itike y’Imikino Olempike ya Los Angeles 2028.

She-Amavubi izaba ikeneye inkunga ikomeye y’abanyarwanda bazaba buzuye Kigali Pele Stadium, aho buri munota, buri gitego n’ikimenyetso cyose cy’ubwitange bizaba bifite agaciro gakomeye. Ni igihe cyo guhaguruka, gutera hejuru ibendera ry’u Rwanda no gushyigikira abakobwa bacu! 

Ethiopia na yo izaza i Kigali ishaka intsinzi, ariko She-Amavubi irifuza ko Kigali iba ahantu inzozi z’u Rwanda zitangirira guhinduka ukuri. Abakinnyi b’u Rwanda barasabwa gukina bafite umutima, ubwitange n’icyizere, kuko intsinzi i Kigali ishobora kuba intambwe ikomeye cyane mu rugendo rugana kuri Los Angeles 2028. 

Abanyarwanda bose amaso bayahanze Kigali Pele Stadium! She-Amavubi irahaguruka, Rwanda irahaguruka! 

 

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!