APR WFC Yanyagiye Bugesera WFC!
Ikipe ya APR WFC yatanze ubutumwa bukomeye mu mukino wa gicuti, itsinda Bugesera WFC ibitego 4-0, mu mukino waranzwe n’imbaraga, ubusatirizi bukaze n’umupira ushimishije!
APR WFC yafunguye amazamu ku munota wa 22 ibifashijwemo na Fatina, mbere y’uko Zawadi atsinda ibitego bibiri ku munota wa 45 n’uwa 53, akomeza kwerekana ko ari umukinnyi ushobora guhindura umukino. Izabayo na we yaje gushyiraho akadomo ku munota wa 73, atsinda igitego cya kane cyashimangiye intsinzi ya APR WFC.
Iyi ntsinzi y’ibitego 4-0, inajyanye no kudatsindwa igitego, ni ubutumwa bukomeye APR WFC yoherereje abo bazahura mu mikino iri imbere. Abakunzi b’iyi kipe bafite impamvu yo kwishima, mu gihe APR WFC ikomeje kwerekana ko ifite ubushobozi bwo guhangana n’abo bahanganye!
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere