She-Amavubi arashaka kwihimura!
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore, She-Amavubi, yatangiye imyitozo muri Ethiopia, aho iri kwitegura umukino wo kwishyura mu rugamba rwo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Urika.bumwe za Ame
Nyuma yo gutsindirwa mu rugo igitego 1-0 na Ethiopia mu mukino ubanza, She-Amavubi yongeye guhabwa akazi gakomeye ko kwerekana ko igihangange kitava ku izima! Ubu amaso yose ahanzwe ku mukino wo
kwishyura, aho u Rwanda rugomba kwitwara neza kugira ngo rukomeze kugira icyizere cyo kugera ku nzozi zarwo.
Abakinnyi b’Amavubi y’abagore bamaze kugera muri Ethiopia, aho bakoze imyitozo ya mbere kuri Dire Dawa International Stadium, stade izaberaho uyu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri saa 15:00.
Uyu mukino urasaba She-Amavubi kwitwara nk’intare, igashyira hamwe, igakina ifite inyota yo gutsinda ndetse ikirinda amakosa ashobora kongera kuyishyira mu kaga. Nubwo gutsindwa umukino ubanza byatumye urugendo rugorana, amahirwe yo guhindura amateka aracyahari igihe abakinnyi bazakina bashyize hamwe kandi bakabyaza umusaruro amahirwe babona.
Ethiopia yo iraza gukinira imbere y’abafana bayo, ifite inyungu y’igitego yatsindiye mu Rwanda. Ibi bivuze ko She-Amavubi igomba kwitegura urugamba rukomeye, aho buri munota ushobora kugira uruhare rukomeye ku hazaza h’iyi kipe mu gushaka itike y’iri rushanwa rikomeye ku isi.
Ese She-Amavubi irabasha kwishyura umwenda, igacecekesha Ethiopia imbere y’abafana bayo, cyangwa Ethiopia izongera kwigaragaza nk’ibuye rikomeye ku rugendo rw’u Rwanda? Igisubizo kizava mu kibuga, aho intsinzi ari yo izongera guha icyizere Abanyarwanda bose bakunda ruhago y’abagore!
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere