BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

IKIPE Y'IGIHUGU Y'IMIKINO Y’AMABOKO (BASKETBALL)

IKIPE Y'IGIHUGU Y'IMIKINO Y’AMABOKO (BASKETBALL)

IMIKINO Y’AMABOKO (BASKETBALL)

Uyu munsi, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hahagurukiye uruvange rw’ibyishimo, amashyushyu n’amatsiko, ubwo Ikipe y’Igihugu ya Basketball ya 3x3 y’Abagore y’u Rwanda yerekezwaga i Antananarivo muri Madagascar. Abakinnyi bagendaga bafite ishyaka risendereye, baruhanya n’umwuka w’intsinzi uteye imbere ku maso y’abafana bari babaherekeje nk’abari gutaha intare

Iyi kipe igiye kwitabira irushanwa rikomeye rya 2025 FIBA 3x3 Africa Cup, riteganyijwe kubera muri Madagascar kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 Ukuboza. Mu mvugo y’abakunzi b’umukino wa Basketball, iri ni ihuriro ry’abanyembaraga n’abanyabigwi, kandi u Rwanda rukaba rujyanywe no kwerekana ko rushobora guhangana no hejuru y’imisozi y’Afurika yose abari bagiye guhagarari u Rwanda muri iri rushanwa ni Brigitte Nibishaka,Henriette Uwimpuhwe,Faustine Mwizerwa na Nelly Akariza.

Abakinnyi, bameze nk’abagiye mu rugendo rw’ubutwari, basize inyuma amasezerano yo kudacika intege. Bahagurutse bafite umuvuduko w’inkuba n’ubutwari bw’ingabo, bahisemo guharanira ishema ry’igihugu ku rwego rw’Afurika

 

Byanditswe na: RUVUMBA Joseph

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!